Babiri b'i Gicumbi bakurikiranyweho gucuruza abantu muri Uganda basabiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bariyanga Sylvestre na Ryumagabe Jean d'Amour barezwe n'Ubushinjacyaha kugurisha abantu bane bose bavutse mu mwaka wa 2002.

Ubushinjacyaha bwaregeye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 ubwo Urukiko rwaburanishaga uru rubanza hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Skype', Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bariya bagabo bafashe abana bane (amazina yavuzwe mu rukiko) mu mwaka wa 2019 babajyana mu gihugu cya Uganda gusarura ibigori.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bariya bantu babikoze babishaka bagiye gucuruza abantu barabambutsa ababyeyi babo batabizi.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri raporo y'Akagari buvuga ko bariya bagabo ari bo bajyanye bariya bantu kubagurisha.

Ati 'Ababyeyi bamenye amakuru batanga ikirego ko babuze abana babo kandi bazi ababatwaye bagiye kubacuruza, cyane ko banahageze bakamara amezi ane badahembwa batanazi n'uko bagiyeyo kuko bajyanwe n'abaregwa.'

Ubushinjacyaha burasaba abaregwa ko ibyaha bibahama bagahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

Umucamanza ahaye umwanya abaregwa ngo biregure, Ryumugabe Jean d'Amour yavuze ko iriya miryango ya bariya bana ubusanzwe bari bafitanye amakimbirane menshi y'umuryango.

Uyu wakunze kumvikana atavuga ururimi rw'Ikinyarwanda neza kimwe na mugenzi we (bombi bavuga Urukiga), yavuze ko abamureze kiriya cyaha bamubeshyera, ngo bagenda ntabwo yari abizi.

Ati 'Barijyanye cyangwa bajyanye n'undi bagenda simbizi njye nari niriwe mu kabari.'

Yavuze ko umukuru w'uriya Mudugudu atuyemo abizi ko atari we wabajyanye agasaba kugirwa umwere.

Bariyanga Slyvestre wahawe umwanya na we ngo yiregure, yavuze ko abamureze bamubeshyera ngo igihe abo bana bagenda yari yiriwe mu kabari, ngo ntiyari ahari kandi baturiye umupaka wa Uganda, ngo kwijyana cyangwa kujyanwa n'abandi birashoboka.

Ati 'Bariho baranjyendaho bambeshyera ibyo ntakoze.' Bariyanga yasabye ko yagirwa umwere ku byo aregwa.

Bariyanga Sylvestre na Ryumagabe Jean d'Amour bafungiye muri Gereza ya Gicumbi. Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko bitewe n'imanza nyinshi urubanza rwabo ruzasomwa tariki 02 Werurwe, 2022.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Babiri-b-i-Gicumbi-bakurikiranyweho-gucuruza-abantu-muri-Uganda-basabiwe-gufungwa-imyaka-25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)