Header Ads Widget

Technology

Mu ifoto idasanzwe Perezida Kagame yatangaje ko we n'umuryango we bifuriza Abaturarwanda iminsi mikuru myiza #rwanda #RwOT

Mu mafoto meza amugaragaza ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n'imbwa, ari mbuga ngari, Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we bifurije iminsi mikuru myiza.

Yagize ati 'Njye n'umuryango wanjye tubifurije iminsi mikuru myiza. Njye natangiye ijyanjye… !!'

Ubu butumwa buherekeje amafoto yashyizeho ari gukina n'imbwa ebyiri, Perezida Kagame yasoje agira ati 'Ndazikunda.'

Perezida Paul Kagame yari aherutse n'ubundi kwifuriza Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu.

Perezida Kagame yari yagize ati 'Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n'uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.'

Gusa icyo gihe Perezida Kagame yaboneyeho Abanyarwanda kuzarushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by'iminsi mikuru kuko bashobora kuzayizihiza bayirengagije bikazateza ibibazo.

Yagize ati 'Ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w'abandura.'Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Mu-ifoto-idasanzwe-Perezida-Kagame-yatangaje-ko-we-n-umuryango-we-bifuriza-Abaturarwanda-iminsi-mikuru-myiza

Post a Comment

0 Comments

Nature