Kuri Sebeya hubatswe ibyobo bigabanya umuvuduko w'amazi asenyera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibyobo bica intege amazi ya Sebeya
Ibyobo bica intege amazi ya Sebeya

Gukumira ingaruka ziterwa n'amazi ya Sebeya byatumye hubakwa inkuta zibuza amazi gutera abaturage baturiye inkengero z'umugezi wa Sebeya.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu butangaza ko ibikorwa by'umushinga w'icyogogo cya Sebeya byatangiye muri 2019 bimaze gutanga umusaruro harimo gukora amaterasi y'indinganire kuri hegitari 541, amaterasi yikora kuri hegitari 389 n'imirwanyasuri kuri hegitari 989.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu butangaza ko hamaze gutangwa ibigega bifata amazi ku mazu y'abaturage 120 n'ibigega 18 bifata amazi ku mashuri.

Kubungabunga icyogogo cya Sebeya byafashije abagituriye kubona amashyiga ya rondereza 1,015 naho amashuri 4 yubakirirwa rondereza ikorerwa mu kubungabunga ibidukikije.

Inkuta zubatswe ku mugezi wa Sebeya
Inkuta zubatswe ku mugezi wa Sebeya

Abaturage bafashijwe kugira imibereho myiza bahabwa inka 475 n'amatungo magufi (ihene n'intama) 1012 n' ibiti by'imbuto 6686.

Uretse ibikorwa biteza imbere ubuzima bw'abaturage, hasanwe ibidukikije harimo gusana imikoki ireshya na kilometero 17.7, gutera imigano ku nkombe z'umugezi wa Sebeya ku birometero 15.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu butangaza ko ibi bikorwa byatangiye kuva muri 2019 kugera muri 2021 bimaze gutwara miliyari 2, miliyoni 402, ibihumbi 954, n'amafaranga 642.

Abaturage bavuga ko ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byabafashije mu mibereho yabo kuko bahawemo imirimo yo guca amaterasi yo gufata amazi ku misozi, ndetse abandi bahabwa amatungo.

Inkuta zubatswe kuri Sebeya zitanga icyizere ko amazi atazongera gutera abaturage
Inkuta zubatswe kuri Sebeya zitanga icyizere ko amazi atazongera gutera abaturage

Mu bihe bitandukanye umugezi wa Sebeya wagiye usenyera abaturage, abandi ukabatwarira imyaka ndetse n'ubutaka bikagira ingaruka ku nganda z'amazi n'amashanyarazi zubatse kuri Sebeya.

Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya uri mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, na Ngororero.




Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kuri-sebeya-hubatswe-ibyobo-bigabanya-umuvuduko-w-amazi-asenyera-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)