Jimmy Mulisa ntiyatangiye neza, Kiyovu ikomeza ku mwanya wa mbere, Bugesera amanota iyata hakurya y'ishyamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021-22 usize Kiyovu Sports ikiyoboye urutonde rwa shampiyona, ni mu gihe AS Kigali na Jimmy Mulisa amanota 3 yabuze.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y'umunsi wa 10 aho yabimburiwe n'uwo AS Kigali yakiriyemo Gasogi United.

Wari umukino wa mbere w'umutoza Jimmy Mulisa nyuma y'uko Eric Nshimiyimana yirukanywe ku mirimo yo gutoza AS Kigali kubera umusaruro muke.

Jimmy Mulisa ntabwo yatangiye neza kuko atabonye amanota 3 yuzuye kuko yanganyije na Gasogi United.

Ni umukino amakipe yombi yanganyije 1-1. AS Kigali niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 22 gitsinzwe na Shabani Hussein ku mupira yari ahawe Biramahire Abeddy. Cyaje kwishyurwa na Heron ku munota wa 30 kuri penaliti.

Hahise hakurikiraho umukino wahuje Kiyovu Sports na Rutsiro FC warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku munota wa 10 ku mupira mwiza yari ahawe na Muzamir Mutyaba.

Abedi aba yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri ariko ntiyabasha kwinjiza penaliti yo ku munota wa 15 ku ikosa ryari rimukorewe.

Rutsiro FC yashatse uburyo yishyura iki gitego biranga ni mu gihe na Kiyovu Sports yagiye ibona andi mahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira ari 1-0.

Undi mukino ni uwo Bugesera FC yatsindiwe na Espoir FC i Rusizi ibitego 3-1, ndetse amakuru avuga ko n'umutoza Mbarushimana Abdou yahise asezererwa.

Indi mikino yabaye ejo APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del'Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

Kugeza ubu Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n'amanota 23, Rayon Sports ifite 18 AS Kigali na APR FC zifite 17.

AS Kigali yanganyije na Gasogi United
Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-ntiyatangiye-neza-kiyovu-ikomeza-ku-mwanya-wa-mbere-bugesera-amanota-iyata-hakurya-y-ishyamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)