Asabye Abayobozi bo ku Nkombo, RIB na Polisi byaho guterwa ikimwaro n'ibihabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutesi Scovia wagarutse ugaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abari n'abategarugori, yavuze ko hari aho ibikorwa bimwe by'ihohoterwa byafashwe nk'umuco mu bice bimwe na bimwe.

Uyu munyamakuru aherutse kugaragaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikorwa by'ihohoterwa rikorerwa abangavu bo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Ati 'Usanga umwana w'umukobwa w'imyaka 15 Nyina na Se batangiye kumubaza ngo 'ariko ubundi ugira umugabo uzagushaka ?' agatangira noneho gushaka amafaranga yo kuzaha umusore uzamushaka kugira ngo bafatanye kubaka inzu bazabanamo.'

Akomeza agira ati 'Umwana w'umukobwa utarashaka, nyina atangira guhozwa ku nkeke na se amuba ati 'uwo mukobwa w'ikigoryi utarabona umugabo kandi abo kwa runaka na runaka bararongowe ni iki ? Ni uwa nyina'. Ku buryo umwana ufashe icyemezo ko atazajya kwangiza ubuzima bwe, aba ahisemo gusenyera nyina kuko se abirukana mu rugo.'

Scovia uvuga kandi ko n'iyo umukobwa ashatse akiri muto, n'uwo bashakanye ahita amuta ubundi wa mugore agasigara arera wenyine, avuga ko ibi hari ku Nkombo 'babigize umuco, njye naratunguwe ndavuga nti 'burya koko ikirwa kiba ari ikirwa'.'

Avuga ko ibi byose biba inzego zibireba ku buryo yaba abakora ariya mahano ndetse n'abayobozi ubwabo bakwiye kuba babiryozwa.

Ati 'Hakwiye kuba hakatirwa n'Umuyobozi w'Akarere, hagakatirwa n'uw'Umurenge, hagakatirwa na Social [ushinzwe imibereho myiza], hagakatirwa na Polisi ihakorera, hagakatirwa inzego zose ziba hariya zemeye zikarebera icyo kintu kikaba kikubakwa kikaba umuco.'

IKIGANIRO KIRAMBUYE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Asabye-Abayobozi-bo-ku-Nkombo-RIB-na-Polisi-byaho-guterwa-ikimwaro-n-ibihabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)