Luvumbu Heritier yagiye mu ikipe igiye kuzajya imuhemba akayabo k'amadolari #rwanda #RwOT

Rutahizamu w'umukongomanai,Luvumbu Heritie,yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo 1º de Agosto yo muri Angola izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 12.5 FRW ku kwezi, amasezerano afite agaciro ka Frw 147M.

Héritier Luvumbu wamaze amezi 2 akinira Rayon Sports, yasinye amasezerano y'umwaka ushobora kongerwaho undi 1.

Nzinga Héritier Luvumbu w'imyaka 27 yageze mu Rwanda avuye muri Maroc, aho yageze muri 2018 agiye muri AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid.

Luvumbu wari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda, yakiniye kandi Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y'iwabo.Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-heritier-yagiye-mu-ikipe-igiye-kuzajya-imuhemba-akayabo-k-amadolari

Post a Comment

0 Comments