Icyo Ambasaderi w’u Bwongereza atekereza ku ifungurwa rya BBC, urubanza rwa Rusesabagina n’ibindi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Daair wasimbuye Joanne Lomas, ni umugabo ufite inararibonye mu bya politiki mpuzamahanga, aho amaze imyaka 20 muri ako kazi, ndetse si mushya muri Afurika kuko yakoze mu bihugu nka Misiri, Sudani ndetse Se umubyara akaba afite inkomoko muri Tanzania.

Daair umaze ukwezi mu Rwanda, amaze kugira ishusho ngari ku isura y’u Rwanda kuko yatembereye muri Pariki y’Akagera, ndetse yanamaze kwerekana amarangamutima ye ku muziki w’u Rwanda, aho yavuze ko Album nshya ya Rita Kagaju, ‘Sweet Thunder’, iri kubica bigacika mu bikoresho bimufasha kwidagadura iwe.

Uyu mugabo yavuze ko azi byinshi ku Rwanda, nk’igihugu cyihuta mu iterambere, ndetse gifite ubuyobozi bufite intego, ashimangira ko intego ye ‘ari ugukomeza kubaka umubano mwiza binyuze mu guteza inzego zirimo uburezi, guhanga imirimo, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe’.

Rusesabagina ntiyaba agatotsi hagati y’umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda

Nyuma y’ifatwa n’izanwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina, bamwe mu badepite b’u Bwongereza bavuze ko uburyo uyu mugabo yafashwemo butubahirije amategeko mpuzamahanga, ndetse basaba ko adakwiye kuburanishwa ahubwo akwiye kurekurwa.

Ni mu gihe nyamara ibitero by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN wari Ishami rya gisirikare ry’Impuzamashyirahamwe MRCD yari ikuriwe na Rusesabagina, byatumye ibihugu birimo u Bwongereza biburira abaturage babyo bashoboraga gukorera ingendo mu gice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, ari na cyo gice ibi bitero byabereyemo.

Ambasaderi Daair yavuze ko imibanire hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda ihagaze neza, ku buryo urubanza rumwe rutatuma ibintu byose bihinduka, gusa ashimangira ko buri muntu wese, utari Rusesabagina gusa, akwiye guhabwa ubutabera bwuzuye imbere y’amategeko.

Yagize ati "Ikintu cy’ingenzi kuri twe, ni uko buri muntu wese, bitari umuntu runaka gusa, abona ubutabera bwuzuye igihe ari imbere y’amategeko. Ikintu cy’ingenzi ni uburyo urubanza rugenda, hagakurikizwa amategeko mu buryo bwuzuye. Sinavuga ku mwanzuro w’urubanza, ntekereza ko biri mu maboko y’urukiko.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko adatekereza ko urubanza rumwe rushobora guhungabanya umubano mwiza usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Ati “Sintekereza ko urubanza rumwe rwahindura imibanire y’ibihugu by’inshuti. Gusa nanone [uru rubanza] ni urugero rwiza rw’uko dushobora kuba inshuti, ariko tukanagira ibyo tutumvikanaho, iyo ibihugu bifitanye umubano mwiza, bishobora kubwizanya ukuri no [kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe], ariko icy’ingenzi ni uko ubufatanye bukomeza.”

Amaherezo y’abakekwaho Jenoside bacyihishe mu Bwongereza

Mu mpapuro zirenga 1.100 zatanzwe n’u Rwanda mu bihugu bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyihishe mu mahanga, eshanu muri zo zatanzwe mu Bwongereza kuva mu 2007.

Izo mpapuro zigenewe abarimo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel, Celestin Mutabaruka na Vincent Bajinya.

Mu 2008, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatsinze urubanza rwari rugamije kugarura aba bagabo mu Rwanda, ariko inkiko zo mu Bwongereza ziza kwemeza ko batagomba koherezwa mu Rwanda mu 2009, nyuma yo kwanzura ku bujurire bwari bwatanzwe n’aba bagabo.

Mu 2017, Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwemeje ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko aba bagabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko batazoherezwa mu Rwanda kuko ‘byaba ari ukubangamira uburenganzira bwabo’.

Yagize ati “Numva neza uburemere bw’iki kibazo, Leta yambwiye neza uburemere gifite ndetse n’abantu ku giti cyabo barabimbwiye, rero ndumva uburemere bwabyo. Gusa iki ni ikibazo kiri mu butabera, uburyo urwego rw’ubutabera bukora mu Bwongereza, ntabwo bwemera ko inzego za politiki zinjira mu mikorere y’inkiko. Ntabwo byatanga umusaruro mwiza mu gihe byagaragara ko Leta iri kwivanga mu mikirize y’urubanza…ndabyumva ko byatinze, ariko [inzira z’ubutabera] zitwara igihe kirekire.”

Nta cyizere cyo gufungura Ishami ry’Ikinyarwanda rya BBC mu bihe bya vuba

Mu 2015, Leta y’u Rwanda yafunze Ishami ry’Ikinyarwanda ry’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Bwongereza, BBC. Icyo gihe Leta yashinjaga icyo kigo kunyuzaho filime yiswe ‘Untold Story’, ikubiyemo amakuru ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ambasaderi Daair yagaragaje uruhare rwa BBC muri Afurika, ati “Mbabajwe n’uko bikimeze gutya [BBC igifunzwe], ntekereza ko BBC yagize uruhare rwiza muri Afurika, nk’ubu umubyeyi wanjye yakoresheje BBC nka bumwe mu buryo bwo kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza, kandi ntekereza ko n’abandi bantu bayibyaje umusaruro mu kwiga Icyongereza no kumenya amakuru.”

Uyu muyobozi ariko nta cyizere yatanze ku gihe iri Shami rishobora kuzafungurirwa, ati “Sinari mpari muri 2015 ngo nkurikirane iki kibazo, ariko ntekereza ko BBC igifite agaciro, nizeye ko dushobora kuzongera [kuyumva mu Kinyarwanda] hano [mu Rwanda]. Ntacyo navuga kuri iyi ngingo aka kanya ariko ndizera ko tuzakomeza kuganira kuri iki kibazo.”

Uyu muyobozi kandi yijeje ko imyiteguro y’Inama y’Ibihugu biri mu Muryango wa Commonwealth ikomeje kugenda neza, kandi ko ‘hari icyizere cy’uko izaba mu mwaka utaha’ bitewe n’ibikorwa byo gukingira biri kuba hirya no hino ku Isi.

Uyu mugabo yavuze ko u Bwongereza bwiyemeje kuzatanga inkingo ‘miliyoni 100 bitarenze Kamena umwaka utaha, kandi miliyoni 80 zikazashyirwa muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo, ku buryo u Rwanda n’ibindi bihugu bizayungukiramo.

Ambasaderi mushya w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze afite intego yo guteza imbere umubano w'ibihugu byombi, binyuze mu guteza imbere uburezi, ubucuruzi n'ibindi bikorwa by'iterambere



source : https://ift.tt/3giSYEC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)