Ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yoherereje Général Mahamat Idriss Déby - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze binyuze mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent yagiriye muri Tchad mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri urwo ruzinduko, Général Mahamat Idriss Déby, ku wa 15 Kanama 2021, yakiriye mu biro bye biherereye i N’Djamena, Minisitiri Dr Biruta wari wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Jeune Afrique yabashije kubona ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we wa Tchad, yatangaje ko bwari bukubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi.

Mbere na mbere, Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we ko ashaka kurushaho kunoza umubano mu nzego zose cyane cyane ubuhahirane n’ubukungu hagati ya Kigali na N’Djamena.

U Rwanda rufite Ikigo cya Crystal Ventures Ltd, gihurije hamwe ibindi bigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi, rukanagira Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir. Izi ngeri zose zagaragajwe nk’izabyarira umusaruro impande zombi.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko yizeye ubufatanye bukomeye n’abayobozi b’iki gihugu ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Centrafrique.

U Rwanda ruherutse koherezayo abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Tchad ifite inyungu zikomeye mu kurinda imipaka yacyo n’iki gihugu cya Centrafrique giherereye mu Majyepfo ya Tchad.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe muri rusange yizeza gufatanya na Mahamat Idriss Déby mu biganiro ku gushakira ibisubizo by’ibibazo bya Afurika ku bijyanye n’iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo hagati no mu Majyepfo.

U Rwanda ruherutse kandi kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique mu bikorwa byo kujya guhashya ibyihebe bigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, byazonze iki gihugu.

Biteganyijwe ko kuva muri Nzeri 2021, Tchad ariyo izahabwa ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri Afurika Yunze Ubumwe.

Tchad ikomeje gutsura umubano n’u Rwanda

Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

Général Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Mahamat Idriss uyoboye Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi muri Tchad
Perezida Kagame aherutse kwakira Abdelkerim Déby Itno, Intumwa yihariye akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Tchad



source : https://ift.tt/3ghktyd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)