“Eidil-Ad’ha” igiye gusanga Abayisilamu bamwe muri Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eidil-Ad’ha ni umunsi wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uyu munsi ugiye kwizihizwa mu bihe bikomeye bya Covid-19 kuko umwaka ushize wizihijwe ku wa 31 Nyakanga 2020 na bwo igihugu gihanganye n’iki cyorezo.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rivuga ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 azaba ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu kuwizihiza.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa habaho isengesho nyuma yaryo inshuti n’abavandimwe zigahurira ku meza, zigasangira cyane cyane hitawe ku batishoboye n’abakene bitabaye ngombwa ko ari abo muri Islam gusa.

Kuri iyi nshuro ubwo busabane bwari busanzwe birasa n’aho butazabaho kubera ibihe bigoye igihugu kirimo aho abantu basabwa kwirinda guhurira hamwe ari benshi mu kwirinda kwandura.

Itangazo:

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera mu #Rwanda, ko ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Ad’ha. pic.twitter.com/K3CkPKxNek

— Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) July 17, 2021




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)