Madamu Jeannette Kagame yerekanye uruhare rw'Urubyiruko mu guhangana n'abapfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yahaye Abanyarwanda by'umwihariko abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano.'

Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, rwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ikivi cyacu: Uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi' ndetse n'ikigira kiti 'Imizi yo kubaho k'u Rwanda n'urugendo rwacu'.

Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mukoro ukomeye urubyiruko rufite wo guhashya no kurwanya uwo ari we wese washaka guharabika igihugu agamije kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo.

Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya.

Ati 'Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n'umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo.

Ati 'Dufite umwete muke, iyo abantu bari mu gihugu cyiza kimeze neza, bibagirwa ko hari umwanzi ushobora kugisenya.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abavuga nabi u Rwanda by'umwihariko basigaye babinyuza mu nyandiko n'imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu abato bakwiye gufatanya mu kubahinyuza basobanura ibiri ukuri ku gihugu cyabo.

Ati 'Kuba muto ni igishoro iyo bikoreshejwe neza, ukamenya icyo ukura ku bakuru kuko batazakomeza kuhaba. Uyu munsi hari umuntu mukuru usoma ibyo abandika u Rwanda nabi bandika akabasha kubisobanura. Ntitwazabona icyo dusobanura tutabizi neza kandi twarabanye nabo.'

Madamu Jeannette Kagame yifashishije inkuru y'inyoni benshi bazi ku izina ry'Umununi, yagize ubushishozi bukomeye mu bihe byari bitoroshye yari iri kunyuramo n'izindi byari kumwe, avuga ko urubyiruko rw'uyu munsi rwayifashisha mu kumenya icyo rwakora mu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge, ubushishozi bw'inyoni yitwa colibriâ€"iyi nyoni yenda gusa n'iyo twita 'Umununi' mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n'izindi nyoni n'inyamaswa bigira ubwoba.'

Yavuze ko icyo gihe Umununi utigeze uheranwa n'ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

Yakomeje agira ati 'Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n'uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n'izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti 'Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?' Umununi urasubiza uti 'Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.'

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakurikira cyane iby'imibereho y'inyamaswa cyane inyoni, umununi ari inyoni n'ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho no kudacika intege.

Ati 'Kugira ngo mbihuze n'ibyo mukunda,ubanza umununi ari ka kanyoni k'ubururu ka Twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye kandi bigakebura n'abandi.'

Madamu Jeannette Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko wo gukomera no kurwana ku Bunyarwanda, ibintu yavuze ko bisaba ko kumenya imikorere y'uwububa, wihisha iteka inyuma y'ibisenya Ubunyarwanda.

Ati 'Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n'amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.'

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda by'umwihariko ababyeyi bashimishwa n'uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye.

Kwizera Adidas, umwe mu batanze ubuhamya ni umwana wa gatatu muri batandatu bavukana. Atuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Yatanze ubuhamya bw'uburyo yavukiye muri Congo ndetse nyuma yo guhunguka se akaza gufungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Yavuze uko mu 2003, Perezida Kagame yahaye se imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi, anagaruka ku ijambo nyina yamubwiye atarapfa ari naryo ryamubereye akabando mu rugendo rwe. Yagize ati 'Uzabe intwari, ntuzabe ikigwari nka so".

Nyina yitabye Imana mu 2006, atangira ubuzima butoroshye. Ati 'Yapfuye arozwe na bamwe mu bo mu muryango wo kwa data ngo kuko yamushinje. Ku myaka 10 natangiye ubuzima bwo gusura papa kandi bitoroshye, natangiye kurera barumuna banjye.'

'Numvishe ntangiye kwiheba. Umuryango wo kwa mama waratwanze ko twabiciye umwana ndetse no kwa Papa baratwanze ngo mama yafungishije umuhungu wabo.'

Kwizera yavuze ko se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y'urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy'ubuzima

Senateri Mureshyankwano Rose wavuye iwabo muri Komini Kayove agahungira muri Congo ahunze Inkotanyi ariko zikaza kumufasha gutaha mu Rwanda we n'umugabo we, yavuze ko Ubunyarwanda n'umutima by'Inkotanyi ari ubudasa

Yavuze uburyo bakuriye mu macakubiri yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nk'umuntu ivangura ritagizeho ingaruka akaba ataritaga kubo ryavukije uburenganzira.

Nyuma yo kubona imikorere y'ubuyobozi bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, avuga ko byamukoze ku mutima.

Ati 'Inkotanyi mfitanye igihango nazo. Nizo zamfashije kurambana n'umugabo wanjye barokoreye mu mashyamba ya Congo.'

Iri huriro ryateguwe n'Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y'Urubyiruko rw'Abanyeshuri n'abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w'abaharanira amahoro n'urukundo, PLP, Pan African Movement, Our Past Initiative, Rwanda We Want, n' izindi nzego za Leta.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda by'umwihariko, ababyeyi bashimishwa n'uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n'umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo
Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya rukaba rwiza kurushaho
Senateri Mureshyankwano yavuze ko nyuma yo kubona imikorere y'ubuyobozi bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, byamukoze ku mutima
Kwizera Adidas wavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside, yavuze ko yomowe n'amatsinda y'Urubyiruko, yatumye yongera kwigirira icyizere cy'ubuzima
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iri huriro ryatanzwemo ubuhamya butandukanye

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yerekanye-uruhare-rw-urubyiruko-mu-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)