Jehovah Jireh Choir yakoze indirimbo y'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri uko umwaka utashye, mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh Choir itegura indirimbo irimo amagambo ahumuriza, asubizamo ibyiringiro kandi anashimira Imana yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Umuyobozi w'Indirimbo muri Jehovah Jireh, Bikorimana Aloys, yabwiye ikinyamakuru IGIHE.com dukesha iyi nkuru ko benshi mu bo baririmbana Jenoside yabaye ari abana ariko yamara kurangira, bamwe bakitakariza icyizere cy'ubuzima.

Ati 'Benshi muri twe Jenoside yabaye tukiri abana, nyuma y'uko Inkotanyi ziyihagaritse, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga ariko Imana yagize neza. Imfubyi zarakuze, aha rero iyo turebye imirimo Imana yakoreye Abanyarwanda muri rusange n'abagize Jehovah Jireh by'umwihariko bidutera kwibuka ko iyo Mana yera, aho ababyeyi batari ikahaba ku bw'umugambi wayo mwiza kuri twe.'

Indirimbo nshya ya Jehovah Jireh Choir yayise 'Wagaruye Umucyo'', irimo ubutumwa bwo gushimira Imana yongeye gutuma umucyo witamurura mu Rwanda ubu rukaba rusendereye amahoro.

Ati 'Twabwiraga Imana tuyishimira ko yagaruye umucyo mu Rwanda nyuma y'uko twaciye mu mwijima w'icuraburindi, umuntu ataka adafite uwo atakira, abana barira badafite ubahoza kuko abagakoze ibyo Jenoside yakorewe Abatutsi yarabajyanye. Dufite ishimwe ko Imana yatubereye umuhoza, tuzakomeza dutwaze kugeza ku ndunduro.'

Bikorimana yavuze ko bashima Imana yabashoboje gukora indirimbo mu bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

Ati 'Turashima Imana yadushoboje gukora indirimbo muri ibi bihe bya Covid-19, ni ibintu bitoroshye ariko kandi ntabwo byatubuza gutekereza no kwibuka abacu bagiye tukibakeneye.'

Mu mwaka ushize Jehovah Jireh Choir ntiyashoboye gukora indirimbo biturutse kuri Coronavirus kubera Abanyarwanda bari bari muri gahunda ya Guma mu rugo. Mu 2019 iyi korali yakoze indirimbo yise 'Ndagukomeje.'

Jehovah Jireh ni korali igizwe n'abaririmbyi barangije kwiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK. Yatangiye mu 1998, itangizwa nk'itsinda.

Yatangiriye muri ULK ubwo iyi kaminuza yabarizwaga muri Saint Paul; mu 2000 ni bwo yagutse inatangira gukora nka korali ariko nta zina ifite. Mu mwaka wa 2005 ni bwo yiswe izina rya Jehovah Jireh.

Jehovah Jireh Choir yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yashyiraga hanze album ya mbere yitwa 'Ingoma ya Kristo ntizahanguka' yakunzwe cyane kubera indirimbo ziyiriho nka 'Gumamo', 'Kugira ifeza' n'izindi.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Jehovah-Jireh-Choir-yakoze-indirimbo-y-ihumure-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)