Hana mu rukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be (Abaheburayo 12:6).

Hashobora kuba hari byinshi bibera iruhande rwawe ubona bitari byo. Ushobora kuba wariganyiye, utanga inama, urasakuza, ariko ntihagire igihinduka. Hari byinshi ushobora gukora ngo uhindure ibyo witegereje, ariko byose biterwa n'uko ubyifatamo mu kubikosora.

Guhana ni iby'igiciro cyane iyo bikozwe mu rukundo, mu bwitonzi kandi bigakorwa bifite icyo igamije cyiza. Nk'uko umubyeyi ahana abana be ni ko n'Imana iduhana, nta yindi mpamvu uretse kuba idukunda. Yobu yaravuze ati: 'Hahirwa umuntu Imana ihana, nuko rero ntugasuzugure igihano ishoborabyose iguhana' (Yobu 5:17).

Guhana kigomba kuba igikorwa cy'urukundo. Urukundo rw'Imana turubonera mu Ijambo ryayo riducyaha (Imigani 3:12).

Imana ntabwo ica urubanza, ntabwo isiba abana bayo, nta n'ubwo ishakisha kubarimbura no kubakuraho. Yashyizeho inzira yo kutugeraho, kandi iyo ni ukunyura mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16-17). Ijambo ry'Imana rishingiye ku rukundo. Ibyo rero bivuga ko igihe cyose ucyaha umuntu, ugomba gukora ku buryo amagambo ukoresha mubyukuri yumvikanamo urukundo no gusura neza.

Ni inshingano ya buri mubyeyi guhana abana be nk'uko Bibiliya ibivuga mu Migani 23:13 'Ntukange guhana umwana, kuko numukubita umunyafu atazapfa'. Urugero iyo uhana umwana wawe, bigomba gukorwa nk'ibivuye ku mubyeyi koko, atari ukubwira isi yose ukuntu uwo mwana ari intumva. Ugomba kureba neza impamvu uri kumuhana, kandi ukareba ko bikozwe neza.

Ikindi kandi, iyo ukosowe, wowe ubyakira ute? Urarira ukajya kwigunga, cyangwa ugaca igikuba wibabariye cyane? Uburyo bwonyine butumwa wemerwa ni iyo ugize icyo uhindura, atari kubw'agahato, ahubwo bikuvuye ku mutima, kuko ibyo biboneye. Waba uri mu mwanya wo gukosora cyangwa gukosorwa, reka bikorwe ku buryo buboneye cyangwa byakirwe mu buryo buboneye.

Isengesho:

Data mwiza, nishyize munsi y'ubuyobozi bw'Ijambo ryawe-gucyahwa na ryo, gukosorwa, kuryigiraho no guhabwa amabwiriza na ryo mu bukiranutsi. Nihaye Ijambo ngo rikore icyo rivuga, ngo mbashe guhindura ibyangombwa ngo mbe umuntu uboneye kurushaho, Mu izina rya Yesu. Amen.

Source: Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Hana-mu-rukundo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)