Abarimu ntibumva uburyo bakwa inyungu ya 16% ku nguzanyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwarimu Sacco ni koperative yashyizweho hagamijwe guteza imbere imibereho y'abarimu akaba ariho bahembererwa, aho bagenda bakatwa 5% ku mushahara wabo ukaba ubwizigame bwabo.

Aya mafaranga y'ubwizigame bakatwa ni yo uwamaze kugiramo imigabane ihagije ahabwamo inguzanyo. Kuba aba yabaturutsemo ni cyo bashingiraho bavuga ko kwakwa inyungu ya 16% ari ukubasubiza inyuma aho kubateza imbere.

Bamwe mu barimu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko bitumvikana uburyo basabwa inyungu ya 16% kandi aya mafaranga aba yavuye mu bwizigame bwabo. Bifuza ko nibura inyungu yashyirwa kuri 5%.

Umwe yagize ati 'Birabangamye, kuko ntibyumvikana uburyo umuntu ahabwa amafaranga ye ariko hakajyaho n'inyungu y'umurengera, kandi ari amwe twizigamye.'

Yakomeje avuga ko hashyizeho Umwarimu Sacco ngo ufashe abarimu n'abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye nabo babashe kwiteza imbere, ariko igiciro babasaba kikaba kitatuma batera imbere.

Ati 'Ibi ntaho byaba bitaniye no kujya muri bya bigo by'imari bindi, kandi Umwarimu Sacco yaje ari ukuzamura iterambere rya mwarimu ariko iyi nyungu batwaka ntiyatuma hari aho wigeza.'

Mugenzi we yavuze ko bitewe n'ubuzima mwarimu abamo n'umushahara we, kwakwa inyungu ingana kuriya biba ari ukumusubiza inyuma aho kumuteza imbere.

Ati 'Ubuzima mwarimu abamo namwe murabuzi, reba n'umushahara we, iyo yafashe iyi nguzanyo ajya guhembwa ugasanga abonye bitanu, udufaranga duke turi aho, bakwiye kutugabanyiriza byibuze bikagera kuri 5% bitabaye ibyo aho kujya imbere twasubira inyuma.'

Nubwo abarimu bemeza ko amafaranga bahabwa mu nguzanyo aba yaravuye mu bwizigame bwabo, ubuyobozi bw'iyi koperative bwo buvuga ko ibyo aba barimu batekereza bibeshya.

Umuyobozi wa Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko aba barimu badasobanukiwe uburyo inguzanyo itangwa.

Ati 'Inguzanyo tubaha si amafaranga yabo tubasubiza, kuko yamaze gutangwamo inguzanyo ararangira biba ngombwa ko leta ishyiramo inkunga nayo irarangira, biba ngombwa ko n'amafaranga twunguka ku mwaka nayo tuyarekera muri koperative kugira ngo tuyongerere ubushobozi.'

Yakomeje avuga ko icyatumye inyungu yiyongera ari uko ubwizigame bwarangiye, ubu amafaranga babaha nabo bakaba baba bayafashe ahandi.

Ati 'Inyungu tubaca iterwa n'uko amafaranga twayaranguye hakajyaho n'izindi nyungu zitandukanye, iyo byose biteranyijwe nibyo bituma ubona inyungu ubaca.'

Abarimu ntibemera ibivugwa n'uyu muyobozi kuko ngo kuva mbere hose bakwaga inyungu ya 16%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-ntibumva-uburyo-bakwa-inyungu-ya-16-ku-nguzanyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)