Umwana wa Karekezi Olivier arenda kubagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umutoza w'ikipe ya Kiyovu Sports, Karekezi Olivier asubiye muri Sweden hakavugwa ibintu byinshi bitandukanye, amakuru avuga ko umwana we arwaye ndetse yenda kubagwa.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden aho umuryango we uri, ni nyuma y'iminsi mike n'ubundi ageze mu Rwanda avuye muri iki gihugu mu kiruhuko.

Inkuru zimenyekanye ko yagiye havuzwe byinshi ndetse bamwe bakavuga ko atazagaruka aho bivugwa ko afitanye ibibazo n'ubuyobozi bw'iyi kipe cyane ko ubu n'amasezerano ye yahagaze.

Mu kiganiro umunyamabanga w'iyi kipe, Munyengabe Omar yahaye ISIMBI, yavuze ko uyu mutoza yasubiye muri iki gihugu kubera ibibazo by'umuryango we.

Ati'ibyo kutagaruka ntabyo nzi kuko Karekezi yagiye tubizi kubera ibibazo by'umuryango we, nitumenya igihe imyitozo izatangirira tuzahita tumubwira aze.'

N'ubwo uyu munyamabanga atifuje kuvuga ibibazo uyu mutoza agiyemo kuko ari ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye n'ikipe, amakuru ISIMBI yamenye yahawe n'umwe mu nshuti z'uyu mutoza ni uko agiye kureba umwana we urwaye.

Uyu muntu akaba yavuze ko uyu mwana wa Karekezi urwaye ndetse ko mu minsi ya vuba ashobora kubagwa ari nabyo Karekezi agiye gukurikirana kugira ngo bizabe ahari.

Karekezi Olivier akaba yarasubiye muri iki gihugu akurikiye perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal wagiye mbere ye aho bivugwa ko yagiye mu bikorwa bifitanye isano no gushakira ikipe amikoro.

Umwana wa Karekezi Olivier ararwaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwana-wa-karekezi-olivier-arenda-kubagwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)