Nyaruguru: Abakobwa barenga 3000 barimo n'abataruzuza imyaka 18 batewe inda mu 2020/21 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare itangwa n'ubuyobozi mu Karere ka Nyaruguru yerekana mu mwaka wa 2020/21, abakobwa 3150 barimo n'abangavu bataruzuza imyaka 18 y'amavuko babyariye iwabo.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Médiatrice, yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku Munsi Mpuzamahanga w'Abagore cyatambutse kuri Radio Salus.

Yagize ati 'Icyegeranyo cyakozwe muri buri murenge cyarekana ko abakobwa 3150 babyaye batarashaka abagabo kandi barimo n'abana bato batarageza ku myaka 18. Iki ni ikibazo kuko uribaza ngo 'uyu mwana papa we ninde' afite ubuhe burenganzira ku mutungo, azabaho ate?'

Yakomeje avuga ko n'ubwo muri abo haba harimo abakobwa bakuze bafite imyaka 23 y'amavuko, ariko bateza ikibazo mu miryango yabo kuko usanga akenshi bakomoka mu ngo zisanzwe zikennye.

-  Abangavu 172 batewe inda imburagihe

Nyirabahinyuza avuga ko mu bakobwa batewe inda bose harimo abangavu 172 batwise batarageza ku myaka 18 y'amavuko bibaviramo ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Ati 'Mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge 14 twagize ikibazo cy'abangavu 172 batwise inda z'imburagihe.'

Yakomeje avuga ko icyo kibazo bagihagurukiye ndetse hashyirwa n'ingufu mu gushakisha abagabo n'abasore basambanya abangavu, ariko harikirimo imbogamizi z'ababyeyi babakingira ikibaba.

Ati 'Hari nk'umwana uzana ugasanga iwabo babaye intambamyi ko uwo mwana abona ubutabera, bakajya mu bintu bita 'kunga'. Ababyeyi nk'abo ni gito kuko bari korora wa mugabo mubi, wa muhungu mubi wakoze ayo marorerwa.'
-  Abangavu 36 bashutswe n'ababyeyi banga gutanga amakuru

Nyirabahinyuza yagaragaje ko hari ababyeyi bashuka abana babo batewe inda imburagihe bakababuza gutanga amakuru, bigatuma uwasambanyijwe atabona ubutabera ndetse n'uwamusambanyije agakomeza kwidegembya akaba yanasambanya abandi.

Ati 'Baragenda bakavuga ngo 'iyi nda umwana wacu ntabwo yamufashe babyumvikanyeho'; umwana yahamagarwa ngo aze gutanga ikirego akavuga ngo 'njyewe nta kibazo mfite'. Muri aba batwise bose dufitemo abana 36 bimeze gutyo urumva birababaje.'

Yavuze ko abangavu baterwa inda bakunze guhura n'ingaruka zo kuva mu ishuri no kubera ibyo bareresha abana babo ariko babafasha uko bishoboka ndetse bamara no gucutsa bakabasubiza kwiga.

Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Nyaruguru batewe inda imburagihe, akenshi bavuga ko bashutswe n'abasore bababwira ko babakunda, abagabo babaha amafaranga ndetse n'abababeshya ko igihe bakoze imibonano mpuzabitsina bizabarinda kubabara bagiye mu mihango.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abakobwa-barenga-3000-barimo-n-abataruzuza-imyaka-18-batewe-inda-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)