Muri RDC abasirikali barashe abaturage babiri barapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntara ya Kivu y'epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abantu babiri bavugwa ko ari abacuruzi b'inka bishwe kuri uyu wa gatatu bavuye mu isoko ryo mu Lusenda. Ababibonye bavuga ko bishwe n'abasirikali ba Leta ya Kongo.

Ubuyobozi bw'igisirikali bwemeza ko abakekwaho icyo cyaha batawe muri yombi.

Nk' uko Ijwi ry' Amerika dukesha iyi nkuru yabitangaje ivuga ko amakuru ava mu miryango y'aba bagabo uko ari babiri bishwe ahamya ko barashwe n'abasirikare bakorera kuri Mugono bari bavuye mu Lusenda barekeza aho bari basanzwe bakorera. Undi mucuruzi w'inka yakomerete akaba yajyanwe mu bitaro by'ahitwa kwa Nundu. Abishwe bakomoka ahitwa Nagisozi na Mugono.

Ubuyobozi bw'ingabo zibarizwa muri Regiment ya 3305 bugenzura abasirikare bakorera mu Lusenda bwabwiye Ijwi ry'Amerika ko abasirikare bishe abo baturage bafashwe kandi bakaba bagiye koherezwa gufungirwa i Baraka muri Régiment ya 2202 bari basanzwe babarizwamo. Andi makuru dukesha ubuyobozi bwa gisirikare muri FARDC ahamya ko abo basirikare barimo ufite ipeti rya Kaporali na Serija.

Impunzi z'Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda zivuga ko zitewe ubwoba n'ubu bwicanyi bwabereye hafi y'inkambi.

Iki kinyamakuru kandi twavuze haruguru kivuga ko atari ubwa mbere muri iyi ntara ya Kivu y'Epfo abasirikare ba Leta barasa abaturage. Umwaka ushize mu kwezi kwa karindwi umusirikare wakoreraga ahitwa Kabunambo yishe arashe abaturage 12 bo mu karere ka Sange.



Source : https://impanuro.rw/2021/03/12/muri-rdc-abasirikali-barashe-abaturage-babiri-barapfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)