Musenyeri Sinayobye wahawe inkoni y'ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayiririmbanye na mugenzi we witwa Epiphanie Uwayezu. Ndayisabye yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ubwo Papa Francis yatoreraga Sinayobye kuba Umushumba Diyoseze ya Cyangugu, asimbuye Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018.

Yavuze ko amaze kugira igitekerezo cyo guhimbira indirimbo umwepisikopi mushya, yatekereje ku ntego ya gishumba y'uyu mwepisikopi maze indirimbo ye akayitirira iyi ntego igira iti 'Fraternitas In Christo' biri mu rurimi rw'ikilatini mu Kinyarwanda bivuga ngo 'Ubuvandimwe muri Kirisitu'.

Ati 'Nakunze cyane intego y'uyu mwepisikopi kuko itwibutsa ko turi abavandimwe. Niba rero turi abavandimwe muri Kirisitu, imibanire yacu na bagenzi bacu izaba ntamakemwa, tube intangarugero, tube koko abakirisitu binyuranye no kuba twashingira ku magambo gusa, ahubwo tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi.'

Iyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuba hagati y'abakirisitu, abihayimana n'umwepisikopi.

Uyu muhanzi yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo ku munsi w'ibirori byo kwimika Munsenyeri Sinayobye Edouard. Ndayisabye yaherukaga gukora indirimbo zirimo 'Nimuhindure imitima' na 'Igisibo gitagatifu'.

Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Séminaire Propédeutique de Rutongo, Grand Seminaire de Kabgayi no muri UTAB.

Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry'igitabo cy'indirimbo zinyuranye cyasohowe na Seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

Reba indirimbo 'Fraternitas in Christo'

Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumuha inkoni y'ubushumba yasabye abakirisitu ba Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-wahawe-inkoni-y-ubushumba-bwa-diyoseze-ya-cyangugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)