Ku nshuro ya mbere Simba SC ya Kagere igiye gukina nta mufana muri Stade #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF', yamaze kumenyesha Simba SC ya Kagere Meddie ko umukino wo mu itsinda izakiramo Al Merreikh ku munsi w'ejo kuri Uwanja Mkapa nta mufana n'umwe izaba yemerewe.

Ni kenshi CAF yagiye isohora amatangazo ku mikino nyafurika(yaba iy'ibihugu cyangwa amakipe[Clubs]) iyamenyesha ko abafana batemewe aho amakipe yabaga ashaka kuzana abafana yagombaga kubanza kuyimenyesha, byose byari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuva iyi mikino nyafurika yatangira, uhereye ku mukino w'ijonjora kugeza ku mukino wa Al Ahly Simba SC iheruka kwakira, iyi kipe yakinaga ifite abafana muri Stade, aho hinjiraga 50%.

Mu gihe ku munsi w'ejo bazakira Al Merreikh, CAF yamaze kumenyesha Simba SC ko nta mufana wemewe mu kibuga nk'uko umuvugizi w'iyi kipe, Haji Manara yabitangaje.

Ati'mu gihe turi kwitegura uyu mukino twakiriye amakuru binyuze muri TFF(ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania), aho yaturutse muri CAF itubwira ko umukino wacu uzaba tariki ya 16 Werurwe 2021 na Al Merreikh uzakinwa nta bafana.'

Kugeza ubu mu itsinda A Simba SC niyo iyoboye itsinda n'amanota 7, AS Vita Club na Al Ahly zifte ane mu gihe Al Merreikh ifite 1.

Simba SC izakira Al Merreikh ku munsi w'ejo nta bafana



Source : http://isimbi.rw/siporo/ku-nshuro-ya-mbere-simba-sc-ya-kagere-igiye-gukina-nta-mufana-muri-stade

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)