Kayonza: Yabwiye inshuti ze ko arambiwe kubaho nyuma baza kumusanga yashizemo umwuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Ndayisaba Emmanuel w'Imyaka 27 y'amavuko, wari utuye Mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bamusanze yashizemo umwuka nyuma y'amasaha macye abwiye inshuti ze basangiraga inzoga ko arambiwe kubaho .

Uyu musore basanze yapfuye, ku Cyumweru yari yiriwe asangira inzoga n'inshuti ze, ariko mu biganiro bagiranaga, akanyuzamo akababwira ko arambiwe kubaho kubera ngo ibibazo by'ingutu yari afite. Ngo icyo gihe kandi hari uwo yabwiye ko agiye kugura umuti wica imbeba kuko ngo iwe zamurembeje bityo ko ashaka kuzica.

Umurambo w'uyu nyakwigendera bawusanze ku muhanda uri mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange  muri kariya Karere ka Kayonza.

Murekezi Jean Claude uyobora Umurenge wa Mukarange, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.

Yagize ati ' Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk'ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk'aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by'imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n'abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.'

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ari na ryo riza kugaragaza icyamuhitanye.

Nyakwigendera Ndayisaba Emmanuel wakomokaga mu Karere ka Rwamagana, yari amaze iminsi akora akazi k'ubukanishi ariko mu minsi ishize yari umumotari.

Source: Igihe



Source : https://impanuro.rw/2021/03/23/kayonza-yabwiye-inshuti-ze-ko-arambiwe-kubaho-nyuma-baza-kumusanga-yashizemo-umwuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)