Kanyombya yakubise ikinyafu umwana imbere ya camera| Yavuze n'aho amenyo ye yagiye| Inkuru irambuye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayitankore Ndjoli wamamaye ku izina rya 'Kanyombya' yakoresheje muri filime yakunzwe yiswe 'zirara zishya', yakubise ikinyafu umwana w'umuhungu nyuma yo kumwigisha karate agatinda gufata. Ibi Kanyombya yabikoreye imbere ya camera za Big Town Tv aho ndetse yahise anaganirira umunyamakuru wa Big Town Tv ku buzima bwe butandukanye. Mu gutangira ikiganiro, Kanyombya yaganiriye n'umwana w'umuhungu amubaza niba ashaka kwiga karate, umuhungu aramwemerera hanyuma Kanyombya atangira kumwigisha gusa akagenda yinubira uburyo umwana atarimo gufata vuba amasomo yamuhaga. Kanyombya yaje kumuzitura ikinyafu ahita anamusaba kugenda kuko yari agiye kugirana ikiganiro n'umunyamakuru wa Big Town Tv. Kanyombya yaganiriye ibintu bitandukanye Big Town Tv gusa icyaje gutangaza abatari bake ni igisubizo yahawe abajijwe aho amenyo ye yagiye. Uyu musaza yasubije agira ati:'Iby'amenyo byo ntubimbaze, nanjye sinzi uko byagenze, nazize urw'abagabo nubu  nkumva asigayemo arandya'.

Kanyombya

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/kanyombya-yakubise-ikinyafu-umwana-imbere-ya-camera-yavuze-naho-amenyo-ye-yagiye-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)