Kamonyi: Polisi yataye muri yombi ucyekwaho kwiba moto y'umumotari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu  Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka  Nteko , Umudugudu wa Kona, mu ijoro rya tariki ya 09 Werurwe 2021, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abayobozi mu nzego z'ibanze bafashe umugabo ucyekwaho kwiba moto y'umumotari.

Uwafashwe ni uwitwa  Niyonsenga Fulgence w'imyaka 23 akaba acyekwaho kwiba moto y'umumotari witwa Ndagijimana Etienne w'imyaka 22.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Moto ya Ndagijimana yibwe ku mugoroba  tariki ya 9 Werurwe ahagana saa tatu z'ijoro, ikimara kwibwa Ndagijimana yahise atanga amakuru kuri Polisi irakurikiranwa.

SP Kanamugire yagize ati' Ndagijimana yari yatije inshuti ye moto ageze mu Mudugudu wa Kona ayihagarika hanze  yinjira mu nzu Niyonsenga aramucunga  arayitwara. Ikimara kubura  wa muntu yabibwiye Ndagijimana ariwe nyiri moto Ndagijimana nawe yahise atanga amakuru kuri Polisi avuga ibirango by'iyo Moto dukorana n'inzegi z'ibanze turayikurikirana.'

SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri iryo joro iyo moto yafatiwe mu rugabano rw'umurenge wa Mugina n'uwa Rugarika, Niyonsenga niwe wayifatanwe avuga ko yari agiye kuyigurisha mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yaboneyeho gukangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe bagize ikibazo ariko nanone bakarushaho kurinda ibinyabiziga byobo kugira ngo bitibwa. Ati'  Turashimira Ndagijimana wihutiye gutanga amakuru akimara kubura moto ye, byadufashije kuyikurikirana hakiri kare ihita ifatwa. Turanashimira abayobozi bo mu nzego z'ibanze ku gikorwa cyo guhanahana amakuru bigatuma iriya moto ifatwa.'

Ndagijimana yashimiye Polisi y'u Rwanda  uko yihutiye gushakisha Moto ye ikarinda iboneka itaragera kure ngo igurishwe. Yanashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'abayobozi mu nzego z'ibanze kuko habayeho igikorwa cyo guhanahana amakuru.

Iyi nkuru dukesha Polisi y'u Rwanda ivuga ko Niyonsenga yahise ashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Mugina kugira ngo hakorwe iperereza.


Niyonsenga Fulgence ucyekwaho kwiba moto y'umumotari witwa Ndagijimana Etienne


Moto yari yibwe Ndagijimana Etienne
AMAFOTO ya RNP



Source : https://impanuro.rw/2021/03/12/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-ucyekwaho-kwiba-moto-yumumotari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)