Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano -

webrwanda
0

Yafatanwe inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

Yagize ati” Ku nshuro ya mbere yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n’impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z’ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akwirakwije amafaranga y’amiganano kuko hari n’umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

Ati” Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z’ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y’amiganano agera mu bihumbi 400.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, akangurira n’abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

Ati” Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z’ibihumbi bibiri ndetse n’inoti y’ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.”

Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)