RURA yavuze ku mushinga w'amabwiriza yateje impagarara agenga ubucuruzi bwo kuri internet - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 22 Gashyantare nibwo amakuru yamenyekanye ko RURA iri gutegura umushinga w'amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n'abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

Ni umushinga wasobanuriwe abari muri izi nzego ku wa 19 Gashyantare mu nama yabahuje n'ubuyobozi bwa RURA.

Ibikubiye muri uyu mushinga w'amabwiriza bimaze kujya hanze byaciye igikuba mu bantu ahanini biturutse ku ngingo zari ziwukubiyemo, harimo iyavugaga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy'imyaka itanu.

Uyu mushinga w'amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n'ibikoresho, nk'imodoka na moto n'igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by'icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

Ku ikubitiro abari muri ubu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko batishimiye uyu mushinga w'amabwiriza mashya, bavuga ko ushobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo n'ubundi busanzwe butorohewe n'icyorezo cya COVID-19.

Bamwe bagaragaje ko kuba RURA yarateguye aya mabwiriza igamije kunoza uburyo ubu bucuruzi bukorwa no kugira ngo abantu barusheho kubugirira icyizere ariko bakavuga ko amafaranga n'ibikoresho basabwa ari byinshi ku buryo byabagora ku yabona muri ubu bucuruzi bwiganjemo ibigo bikiri bito.

Uyu mushinga w'aya mabwiriza mashya wongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu bakoresha Twitter, bamwe bagaragazaga ko RURA itagakwiye kuba izana uyu kuko ngo ushobora guhutaza ibi bigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet, mu gihe abandi bavugaga ko ukwiye gusobanurwa neza.
Uwitwa Reilla Mutoni yagize ati 'Ndi gutekereza uko turi gukuriraho imisoro imodoka zihenze na RURA igaca ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri internet 3000$, ibintu bica intege ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo, mu nkangure inzozi nizirangira.'

Icyishatse yagize ati 'Ubundi ni ikihe kibazo RURA ifite, turi kwigira iki niba ubucuruzi bwo kuri internet bugiye gucibwa 3000$ birababaje.'

But what's going on with @RURA_RWANDA , 🙄🙄🙄🙄🤨

â€" Icyishatse (@IcyishatseL) February 23, 2021

What are we studying for if e-commerce is going to be charged 3000$ @RURA_RWANDA birababaje🤨🤨🤨 https://t.co/NrddXMfPTA

â€" Icyishatse (@IcyishatseL) February 23, 2021

Bahati Ngarambe yagize ati 'Ndatekereza ko RURA ikwiye gushyira imbaraga mu kumva ubukungu ikoreramo, ubu butumwa buvuguruzanya buteye impungenge ndetse ku kigero runaka buzambya ibyo umuntu yakwitega mu bucuruzi.'

I think @RURA_RWANDA should invest more in understanding the economy in which it operates.

These contradicting messages are worrisome and to some extent deteriorate business confidence. https://t.co/1aE9cYewfb

â€" #RwandaEconomics (@ebahatingarambe) February 23, 2021

Gyslain nawe yunze mu rya bagenzi be ati 'Birasa nk'aho RURA iri hano kugira ngo igenzure umubare w'abantu bakora ngo bagerageze kuva mu bukene.'

It seems like @RURA_RWANDA is there to regulate the number of people trying to make it out of poverty 🤦🏾♂️.

â€" GYSLÄÍN (@hishignesss) February 23, 2021

RURA yamaze abantu impungenge

Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021, yavuze ko uyu mushinga w'amabwiriza mashya ukiri mu nyigo kandi ko hazagenda habaho ibiganiro bigamije kuwunoza.

Ati 'RURA irashaka kumenyesha abantu ko umushinga w'amabwiriza agenga abatanga serivisi z'ubucuruzi bwo kuri internet by'umwihariko ibigo bitanga serivisi zo kugeza ibintu ku bakiliya, ukiri mu mu byiciro bibanza kugira ngo ubeho, ku bw'ibyo inyigo yatangiye kuzenguruka ku mbuga zitandukanye ntigomba gufatwa nk'iyemewe.'
'Inama nyunguranabitekerezo yarakozwe hamwe n'abari mu bucuruzi bwo kuri internet b'imbere mu gihugu kugira ngo harebwe ibyakongerwa muri uyu mushinga w'amabwiriza.'

Yakomeje ivuga ko hazakomeza kubaho izindi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo 'hashyirwego umurongo w'amabwiriza aboneye kandi yibonwamo na bose, ari nako yimakaza serivisi nziza, umutekano n'icyizere hagati y'abakiliya n'abatanga izi serivisi.'

Ntiharatangazwa igihe uyu mushinga w'amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet uzemerezwa kugira ngo usimbure ayo ubu bucuruzi bwagenderagaho yo mu 2015.

RURA yavuze ko uyu mushinga w'amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet ukiri kuganirwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)