Intambwe watera ugasohorezwa amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubantu benshi bafite amasezerano, uruhare bakwiye kugira ngo asohozwe ntirwitabwaho. Ariko burya uruhare rw'Imana yarurangije ikidusezeranye. Yatwemereye ko izabana natwe aho tuzakandagiza ibirenge byacu, iduha n'ibikwiye byose ngo tugere aho ishaka ko tujya. Uruhare rero ruba rusigaye kuri twe ni uko tugomba kugendana n'Imana tugakorana kugira ngo tuzagere aho yatugambiriyeho ko tugera.

Birumvukana ko ugomba kuba ufitanye umubano mwiza n'Imana , hanyuma ugatera izi ntambwe za ngombwa byibura kugira ngo Imana ibone uko igusohoreza amasezerano:

Ntuzigere wemera kuba hasi (Mediocrity)

Amateka yacu atwemerera gukora ku kigero kiri hasi ya standard ikenewe. Ubuzima tubamobutwemerera kubona ibisobanuro iyo tutageze ku ntego twihaye cyangwa tutujuje inshingano. Rimwe na rimwe nta bantu bafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo dukora ngo bamenye ko tudakora ibyo twakagombye gukora.

Ese ujya wibuka ko Imana yadusezeranyije ngo 'Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi?.' Ibyo abandi batashoboye wowe ugomba kumva ko wowe wabishobora, ibyo abo mu gisekuruza cyawe batagezeho wowe wabigeraho.

Gusa bisaba kuba nka Yabesi ukarambirwa imibereho urimo uyu munsi. Gerageza ukoreshe umubiri uburetwa, koresha imbaraga zawe ugeze ahantu wumva unaniwe, komerezaho ugeze ahantu wumva bitakihanganirwa, ntugatuze kugeza igihe uzagera ku ntego wihaye.

Gerageza kwitekerezaho

Nta kintu gitera ubwoba nko gufata umwanya wo kwitekerezaho. Abakristo twitiranya kwitekerezaho no kwiganyira ndetse rimwe na rimwe mu masengesho tubyatura nk'icyaha. Pawulo yandikiye abaroma ngo: 'Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera'.

Akenshi iyo twitekerejeho tukajya kure mu buzima bwacu, twihana ko twagize kwizera guke, ariko sibyo. Gutekereza cyane ni ikimenyetso cyo kwizera, gutekereza cyane ni ikimenyetso cyo gusa n'Imana. Akenshi iyo dutangiye kwitekerezaho tukabona ibintu bitagenda neza mu buzima bwacu, dushaka ahantu duhungira ibyo bitekerezo.

Bamwe tujya mu masengesho, abandi tukajya mu byumba, abandi tukajya mu bitaramo, gusura inshuti, cyangwa tukajya mu byo twita umurimo w'Imana tugashaka imirimo myinshi dukora mu rusengero tukayihugiraho ngo twiyibagize.

Si uko rero ibintu bikora, tugomba gutekereza ikintu cyose twakora ngo tugere ku gihagararo cya Kristo, haba mu buzima bwacu bw'umwuka, mu mibereho, ubukungu, imbanire n'abandi. Dushakashake uko twamenya ibyo Umwami ashima.

Shaka uburyo waba indashyikirwa

Gerageza kwiga ubumenyi butuma ugira itandukaniro n'abanda bantu muri kumwe muri domain imwe (Daniel 1 :1 8-20). Ntugomba gusigira amahirwe umukoresha wawe cyangwa undi muntu ugomba guha serivisi amahirwe yo kuba yahitamo undi muntu utari wowe.

Kora ku buryo umukoresha wawe yakumva ahangayikishijwe n'uko umunsi umwe uzamwandikira urwandiko umusezera. Kora ku buryo n'umwanzi wawe yumva atagutakaza kubera agaciro akubonamo. Kora ku buryo umuntu ukugambanira mu kazi yumva yakwigiraho. Gerageza kuba umuntu wifuzwa!

Gerageza kuba umunyamumaro

Tangira kugira ikintu ukora niyo waba utagihemberwa, kigaragaza ko uri umunyamumaro muri sosiyete. Yozefu yabaye umugaragu wa Potifari ategereje kuba uwa kabiri kuri Farawo, Mose yari umushumba w'Intama za Sebukwe Yetiro ategereje kuba umuyobozi w'Abisirayeri. Dawidi yacurangiraga umwami Sawuli ategereje kuzaba umwami, Morodekayi yari umuzamu ku irembory'ibwami ategereje kuzaba umuntu ukomeye.

Nabonye abazungu baturusha kumva iri hame cyane: Umwana arangiza Havard akemera kuza kuba umukorerabushake, mwamarana imyaka itatu akajya iwabo akamarayo indi myaka 2 akagaruka ari umuyobozi w'ikigo runaka ku rwego rw'igihugu. Umuco wo gukorera ubushake dukwiye kuwigira kuri Yesu kuko yabonye guhwana n'Imana atari ikintu cyo kugundirwa yemera kuza ku isi.

Twese dufite ibintu tugomba gusiga kugira ngo tube abanyamumaro. Gerageza kurangiza ikintu watangiyeImana ikenera consistency mu byo dukora kugirango ikorane natwe. Abanyamahirwe mu buzima si abahanga, si abafite ubushobozi buhambaye.

Abantu bagiye bakora ibintu bikomeye mu buzima ni abantu bahisemo kimwe cy'ingenzi bakagishoramo imbaraga zabo zose. Hari umuntu umwe wasengaga, Imana iramubwira ngo napfukame bamusengere Imana imukureho umwuka wo kugurisha: Yatangiraga inzu yagera hagati agahita ayigurisha, yagura moto agitangira kuyikoresha agahita ayigurisha.

Ikintu cyose atangiye ntareke ngo kibyare umusaruro. Imana ivuma Kayini yaravuze ngo azaba igicamuke n'inzererezi, muyandi magambo nta kintu yashoboraga gukora ngo kirangire. Rero uwo mwuka urwanya abantu benshi, umuntu akiyandikisha mu isomo ntarirangize, ugatangira inzu ntuyirangize, ugatangira amasengesho ntuyarangize, ugatangira kwandika ikigisho ntukirangize, ugapatana ikiraka ahantu ntukirangize.

Ukabona isoko ryo kugemura ahantu nturirangize, ugahimba indirimbo ntuyirangize, ugatangira kwiga muzika ntubirangize. Mbega ugasanga dufite imishinga myinshiyagiye yubakwa inkuta ariko ntisakarwe. Dukwiye kugira Kamere y'Imana muri twe : Ubwo yaremaga isi n'ibiyirimo, mu bumana bwayo yaruhutse ku munsi wa karindwi kuko niho yari yaragije imirimo yayo, ntabwo dukwiye gucika intege.

Gerageza gukoresha uburyo ufite

Ntugategereze ko hari igihe cyiza cyo gukora ibyo ugomba gukora kitari uyu munsi abizera Imana, nta gihe kidakwiriye cyo gukora neza kibaho nk'uko nta gihe cyiza cyo gukora nabikibaho. Icyo usabwa ni ukwigomwa ibintu bito bito ufitiye ubushobozi:

Wenda urasabwa guhagarika kurya saa sita ebyiri mu cyumweru ngo ukorere permit provisoire, wenda urasabwa kuhagarika gutega moto buri munsi, ukajya uzinduka kugira ngo ubone ibihumbi bitanu byo kwizigama. Wenda urasabwa kwigomwa gusangira n'urungano mu mezi atatu ari imberekugira ngo uzakore professional course imwe, wenda urasabwa kwigomwa amasaha abiriumara kuri social media buri munsi mu gihe cy'amezi atandatu kugira ngo uzabe wamaze kwandika igitabo ku buzima bwawe,...

Menya kubiba imbuto ufite mu ntoki zawe : Igihe amafaranga, impano. Nubibira mu mubiri (kurya, kunywa, kwinezeza, ubunebwe, kwikunda) uzasarura kubora. Ariko nubibira mu mwuka uzasarura inshuro icumi. Niba ari Yesu ubivuze, emera ubikore n'ubwo bitumvikana (Luka 5 :5).

Gerageza guha agaciro itangira rito

'N'ubwo itangira ryawe ryari rito, ariko amaherezo yawe yakunguka cyane'. (Yobu 8:7).Akenshi tugira inzozi zo kuzakora ibintu binini by'agatangaza, ariko ugasanga Imana irashaka ko dutangirira ahantu hadashimishije. Ushobora gusanga mu murenge uzabera umunyamabanga nshingwabikora bari kugusaba kuba umuyobozi w'isibo.

Ushobora gusanga akarere uzayobora mu myaka itanu iri imbere ubu uri umukozi wa MINEDUC, ndavuga umwarimu muri primary cyangwa secondary ukaba uhembwa umushahara utari hejuru.

Wasanga ikigo uzayobora rimwe na rimwe ukoramo nk'umunyabiraka. Nkubwije ukuri uko niko Imana iha imyitozo abantu bayo kugira ngo bazabe abantu bakomeye. Ha agaciro aho hantu uri kuko niho hazakubera urufunguzo.

Gerageza kwifatanya n'abandi

Twigire kuri Yesu: Afite imyaka 12 yasigaye i Yerusalemu atangira kuganira n'abnditsi ndetse n'abigishamategeko ndetse batangazwa no kubona umuntu ukiri muto ufite ubumenyi nk'ubwo yari afite. Rero, n'iyo waba uri umuhanga gute, nutajya ahabona nta muntu uzamenya agaciro kawe. Niba ufite abantu bagutesha agaciro, menya ko hari umuntu wifuza kuzabona umuntu umeze nkawe ngo bakorane urugendo rw'iterambere.

Hari umukoresha wifuza umukozi umeze nkawe akaba yaramubuze ngo amuhembe amafaranga yifuza. Hari umuntu wifuza umuntu umeze nkawe ngo amushyire muri business ye itangire igende neza. Hari Kaminuza zifuza abantu bameze nkawe ngo zibahe scholarship.

Muzahurira he? Muzahura ryari? Ni ikibazo cy'igihe gusa, bizaba byanze bikunze. Gerageza kugira ibintu uhindura mu bikuranga (Curriculum vitae) Hari ibigo byinshi biba bishaka abakozi ugasanga kubona akazi biragoranye, iyo CV yawe idashobora kukuvugira aho hantu. Birumvikana Imana iherekeza CVs zacu iyo dushaka akazi, ariko bisaba ko natwe tuzibyibushya, zigakura zikagera ku gihagararo umukoresha aba ashaka.

Kimwe mu bintu nabonye bituma CV ikura ku bantu batabonye amahirwe yo kubona akazi ni ukugira 'Professional certificates' wakuye mu bigo bitanga amahugurwa. Abazungu cyane cyane ntibita kuri degree, ahubwo bareba ubushobozi bwawe muri domai kubera ko barabizi ko Kaminuza nyinshi zidatanga ubumenyi buhagije.

Ikindi kandi ni uko certificates zigaraza inyota ufite yo kumenya ibintu byinshi bitandukanye muri domain yawe (Eagerness to learn). Brian Tracy yaravuzengo 'The only skills that will be needed in 21 st century, is the skill to learn new skills, other things will be obsolete.'

Nugerageza kubaka CV yawe neza no mu bushobozi bwawe, ndakubwiza ukuri ko umukoresha ashobora no kwima akazi murumuna we akakaguha. Abantu benshi bashishikajwe no kubona abakozi babafasha kugera ku ntego zabo, cyangwa z'ibigo byabo kurusha guha akazi abantu kubera ikimenyane.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Intambwe-watera-ugasohorezwa-amasezerano.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)