Abarimo Jimmy Gatete, O. Karekezi na Mbonabucya banditse ibaruwa ifunguye igaragaza ibyazamura Football #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagize iri shyirahamwe, batangiye iyi baruwa yabo bashimira ikipe y'Igihugu ikubutse muri Cameroon mu gikombe cya Africa cy'abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2020) yagarukiye muri 1/4.

Iyi baruwa ifunguye yashyizweho umukono n'abantu 18 bigeze gukinira Amavubi (ay'Abagabo n'ay'Abagore) igaruka ku bihe byiza iyi kipe yigeze kugira birimo kuba iy'abagabo yarigeze kwitabira CAN muri 2004 yabereye muri Tunisia.

Banagarutse kandi ku mateka ya cyera yo kuba Rwanda B yaratwaye igikombe cy'irushanwa rya CECAFA mu 1999 ndetse n'aya vuba yo kuba muri 2011 Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 yaritabiriye igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexique.

Aba barimo abagize uruhare muri ibi bigwi, basabye inzego zirebwa n'umupira w'amaguru gukora ibiganiro bidasanzwe bakiga ku ngingo zatuma umupira w'amaguru mu Rwanda urushaho gutera imbere.

Mu byo bagagaragaje nk'ibyagira akamaro, harimo gutegura umupira w'ibanze mu bakiri bato, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y'umupira w'amaguru mu nzego zose hifashishijwe abahoze bawukina.

SOMA IBARUWA YOSE :



UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abarimo-Jimmy-Gatete-O-Karekezi-Mbonabucya-banditse-ibaruwa-ifunguye-igaragaza-ibyazamura-Football

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)