Abacuruzi barijujutira umushinga w’amabwiriza mashya ya RURA agenga ubucuruzi bwo kuri internet -

webrwanda
0

Hashize iminsi RURA igaragaje ko ifite gahunda yo kuvugurura amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) na serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa. Mu busanzwe uru rwego rwagenderaga ku mabwiriza yo mu 2015.

Nk’uko bigaragara mu mushinga w’aya mabwiriza, impamvu y’aya mavugurura ngo ni ukugira ngo habeho umurongo uboneye ugenga ubu bucuruzi ndetse no kurushaho gushyiraho ingamba zituma abantu bagirira icyizere ubu bucuruzi bwo kuri internet.

Ku wa 29 Gashyantare RURA yakoranye inama n’abari muri ubu bucuruzi hagamijwe kubagezaho umushinga mushya w’aya mabwiriza mbere y’uko hasohoka amabwiriza ya nyuma.

Muri uyu mushinga w’amabwiriza mashya biteganyijwe ko umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu.

Kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya kandi ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo.

Abazajya batanga izi serivisi kandi bazajya basabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

Mu gihe aya mabwiriza azaba yamaze kwemezwa biteganyijwe ko nta kigo cyangwa umuntu uzongera gutanga izi servisi atabifitiye uburenganzira.

Ibigo n’abantu basanzwe batanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya bagaragaje ko aya mabwiriza mashya ya RURA mu gihe yaba yemejwe ashobora gutuma ubucuruzi bwabo bujya habi ndetse bikaviramo bamwe gufunga imiryango.

Umuyobozi w’isoko ryo kuri internet rizwi nka Murukali akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda, Yvette Uwimpaye yavuze ko aya mabwiriza mashya yabatunguye kandi akaba agonga ibikorwa byabo.

Ati "Iryo tegeko twararibonye ariko twese risa n’aho ryadushyize mu kantu binaduca intege mu rundi ruhande ni ukuvuga ngo bashobora kuba batarabanje kureba uko uru rwego rwacu ruhagaze, abantu benshi bari mu bucuruzi bwo kuri internet ni urubyiruko, abantu badafite n’igishoro gihagije cyo kwagura ubucuruzi bwabo, ikindi ubucuruzi bwo kuri internet busa n’aho ari bushya mu gihugu nta bakiliya bahari nta soko rihari rihagije biradusaba imbaraga kugira ngo abantu babyitabire."

"Uba usanga 70% y’abakiliya bacu ari abanyamahanga, abo bantu nibo bake mu gihugu, isoko ni rito rwose n’izo miliyoni eshatu abenshi ntabwo tuzifite nk’igishoro, ikindi ntabwo bigeze badufasha ngo bashyireho uburyo bwo kuzamura ubucuruzi bwacu noneho tugere aho kuba twagira ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga, ibi biri kuduca intege ahubwo turabona biha amahirwe abashoramari banini bashobora kuza twe tukabura isoko kubera ko twabuze ubushobozi runaka turi gusabwa na Leta."

Uwimpaye yavuze ko RURA nk’urwego rurebera umuguzi n’ugurisha ibyo ruri gukora byumvikana cyane ku bijyanye n’umutekano w’ibicuruzwa by’umukiliya ariko ko amafaranga yo kugura uruhushya n’ibindi bikoresho bizajya bisabwa ngo umuntu aruhabwe biri hejuru cyane.

Biteganyije ko uyu mushinga w’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet numara kuganirwaho bihagije uzagezwa ku bagiza Inama y’Ubutegetsi ya RURA bakawemeza.

Mu busanzwe umuntu cyangwa ikigo cyashakaga gutangira ubucuruzi bwo kuri internet n’ubujyanye no kugeza ibintu bitandukanye kuri banyirabyo cyasabwaga kwandikisha ubu bucuruzi nk’uko bigenda no ku bundi bwose.

Abari mu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko mu gihe aya mabwiriza mashya ya RURA yaba atangiye gukurikizwa bishobora kubangamira ubucuruzi bwabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)