MINEDUC yasabye ababyeyi kwitegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana biga mu mashuri y'inshuke no mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bazasubira ku mashuri tariki 18 Mutarama 2021, ababyeyi basabwa kwitegura mu minsi isigaye kugira ngo itariki izagere byose biri ku murongo.

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentne mu kiganiro n'abanyamakuru cyibanze  ku bigezweho mu burezi harimo ingengabihe y'amashuri y'inshuke n'abanza ikiciro cy'abiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu (1-3),

Minisitiri Dr. Uwamariya yashimangiye ko hakomejwe ibiganiron'inzego z'uburezi kugira ngo hafatwe ingamba zohamye zigamije gufasha abana gusubira ku mashuri umutekano w'ubuzima bwabo wizewe.

Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka kizasoza tariki 2 Mata 2021, igihembwe cya kabiri gitangirane n'itariki 19 Mata gisoze ku ya 11 Kamena, mu gihe icya gatatu kizatangirana n'tariki ya 5 Nyakanga kikazasoza ku ya 3 Nzeri 20201.

Icyemezo cya Minisiteri y'Uburezi kije mu gihe ababyeyi bavugaga ko bahangayikishijwe n'igihe kinini abana babo bamaze mu rugo nubwo abenshi muri bo bagiye bakurikirana amasomo bifashishije radiyo na televiziyo.

Bamwe mu baturage bafite abana bamaranye na bo amezi 10 mu ngo bagiye bagaragaza impungenge z'uko kubera kumenyera kubana n'abandi mu rugo bagiye bibagirwa ubumenyi n'uburere bakomoraga ku ishuri, ndetse ugasanga bamwe mu bana bibaza impamvu babona abaturanyi babo biga mu mashuri mpuzamahanga bakomeje amashuri ariko bo bakaba batabyemerewe.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/08/mineduc-yasabye-ababyeyi-kwitegura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)