Imiryango irimo uw'Umunyarwanda igiye guhabwa impozamarira n'uruganda rwa Boeing - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Werurwe umwaka wa 2019, indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yakozwe n'uruganda rwa Boeing yari itwaye abagenzi 157 yakoze impanuka ikomeye maze abari bayirimo bose bahasiga ubuzima. Muri abo bagenzi harimo n'Umunyarwanda witwa Musoni Jackson.

Ubuyobozi bwa Boeing bwemeye ko bwagize uruhare mu mpanuka z'indege ya Lion Air n'iya Ethiopian Airlines, bitewe n'ikibazo cy'ikoranabuhanga cyari mu ndege zarwo zakoze impanuka.

Boeing yemeye ko abakozi bayo babiri babeshye itsinda ry'Ikigo cy'Indege cya Amerika gishinzwe iby'Indege, FAA, mu bigendanye n'amahugurwa yahawe abapilote ku ikoranabuhanga rishya ryari ryashyizwe mu ndege za Max rizwi nka MCAS.

Umuyobozi wa Boeing, David L. Calhoun, yagize ati 'Twaratsinzwe mu ndangagaciro zacu no ku byo twitezweho.'

Muri izi mpanuka, iya Ethiopian Airlines yaguyemo Umunyarwanda Musoni Jackson wakoreraga Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi muri Sudani y'Epfo, akaba yarasize umugore n'abana babiri.

Nyuma y'iyo mpanuka, abo mu muryango we bari batanze ikirego mu Rukiko rwa Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko uruganda rwa Boeing rwagize uruhare mu mpanuka zabayeho bitewe n'ikoranabuhanga ry'indege zarwo ritari rimeze neza.

Umuryango wa Musoni uri mu bazahabwa impozamarira na Boeing



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-irimo-uw-umunyarwanda-igiye-guhabwa-impozamarira-n-uruganda-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)