Ubuhamya bwa Sekazuba gereza yabereye ikiraro cyo gukizwa no guhindurirwa amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sekazuba Jean Damascene ni umuvugabutumwa ukomoka mu karere ka Burera, kuva mu bwana bwe yabayeho mu buzima bubi aho yaranzwe no kuba mayibobo, kunywa ibiyobyabwenge n'urugomo rukabije. Yaje gufungwa kubera urugomo akatirwa imyaka 10 ariko ageze muri gereza arakizwa atangira gukorera Imana kandi agambirira kwikiranura na Yo. N'ubwo yari imfungwa, igihe cyarageze arafungurwa aba uwa mbere mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Sekazuba Jean Damascene yavukiye mu muryango utifashije warangwagamo ubukene bukabije aho wasangaga abaturanyi babo babavugaho amagambo menshi umuryango wabo barawuhimbye HAYITI bivuze umuryango w'ibiza, ariko Imana ihindura amateka. Mu magambo ye Sekazuba aradusobanurira uko byagenze:

"Navukiye mu muryango ukennye cyane kuko twabwirirwaga tukaburara, mbese ku musozi twari twarahindutse igitaramo abantu batuvumaga uko bishakiye ngo ntacyo tuzigezaho turi abo gupfa ariko ndashima Yesu kuko atareba nk'abantu. Umuryango wacu bawitaga Hayiti bashaka kumvikanisha ko ari umuryango uhoramo ibibazo n'ibiza, ku buryo nta jambo twagiraga ku musozi twari dutuyeho.

Nakuriye mu buzima bubi ndwara amavunja ku buryo bukomeye ari nayo yamviriyemo intandaro yo gucikiza amashuri. Ndibuka umunsi umwe nagiye kwiga ngezeyo bampandura amavunja barangije bashyiramo urusenda n'itabi, nuko ndataha ngeze mu rugo nsanga bimeze nabi nta kintu cyo kurya ku manywa gihari habe n'ifunguro rya nijoro. Naricaye numva umujinya n'agahinda biranyishe ntekereza ukuntu ibihandure (aho bahanduye amavunja) birimo itabi n'urusenda bimereye nabi bindya hakubitiyeho n'inzara mpita ndakara niyemeza kureka ishuri ubwo nari ngeze mu wa 2 mu mashuri abanza.

Nkimara kuva mu ishuri nagiye kuba mayibobo mu mugi wa Musanze Genocide yabaye ndi muri uwo mujyi. Igihe cyarageze umuzungu wo muri Autriche yadukuye mu muhanda atujyana mu kigo cy'imfubyi nuko genocide ibaye araduhungana tujya muri Congo. Twagezeyo mbona ubuzima buragoye abantu barimo gupfa nuko ngaruka mu Rwanda, ngeze mu rugo iwacu barishimye cyane kuko bari bazi ko napfuye.

N'ubwo nari ngarutse, ubuzima bw'ubumayibobo bwari bukindimo kuko nabaye mu rugo icyumweru ndagije nsubira mu mugi ndahaba nuko mu 1998 njya kuri training ya Local Defense nakoze amafunzo (amasomo) ndemerwa mba Local Defense. Ariko ubwo buzima bwose ntabwo nari nkijijwe kuko nakundaga inzoga bita kanyanga. Kubera gukora amanyanga yo kurwana, kunywa inzoga no kwiba, uwo murimo byageze aho bawumpagarikamo. Nakomeje kunanirana cyane no kuba icyihebe kuko numvaga ubuzima bwaraturangiriyeho".

Muyukuri umugambi w'Imana ku buzima bw'umuntu ntujya uhinduka, Sekazuba Jean Damascene yarafunzwe ageze muri gereza yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe nk'uko abisobanura ati:

"Umunsi umwe tumaze guhaga kanyanga twararwanye nuko ndamanuka njya gutangira abakobwa, nkimara kubatangira haza umusaza witwaga Kanyabitaro aje kubatabara nuko turarwana arakomereka maze ankubita inkoni ndiruka, agiye kunkubita indi mba natoraguye ibuye ndimuteye arakomereka ariko bidakabije nuko aritahira nanjye ndataha. Byageze aho wa musaza ararwara hashize iminsi 10 araremba bamujyana ku kigo nderabuzima cya kibaya agezeyo bamwohereza ku bitaro bya Ruhengeri agezeyo ahita apfa.

Ntibyarangiriye aho kuko abaturage bavuze ko intandaro y'urupfu rwe ari ibuye yatewe na Sekazuba nuko ndafatwa ndafungwa. Ngeze muri gereza nsaga habera mo ibiterane haza umugabo bita Deo Gashagaza yabwirizaga muri gereza, ahamagara abantu bo kwihana mba mbonetsemo maze mba ndihannye nakiriye agakiza maze ntangira gukora umurimo, gusengera abantu muri gereza mbese impano zose zaba izo kubwiriza no gusengera abantu Imana yazimpereye muri gereza. Ndashimira Imana yambohoye".

Nkimara gufungwa nakatiwe imyaka 10, ariko nkomeza gukora umurimo w'Imana muri gereza mbwiriza imfungwa n'abagororwa bagenzi banjye. Byageze aho Imana impa impano z'ubuhanuzi ndi muri gereza ya Musanze, ndibuka nigeze gusengera umugore witwa Beatha wari umaranye inda imyaka itatu abadayimoni barayizinze, baramufungaga bwacya bagasanga abadayimoni bamujyanye.

Nibwo bategetse abanyamasengesho bakorera muri gereza ko tumusengera, natwaye itsinda nari nyoboye turagenda turamusengera arakira aba muzima, aribwo abanyamakuru baje muri Gereza kureba Sekazuba uwo ari we. Icyo gihe nibwo nahawe uburenganzira bwo kujya nsohoka nkajya kubwiriza kuri RC Musanze, niho nigiye ishuri rya Tewolojiya ryashinzwe na Pastor Karekezi ndaryiga ndarirangiza mbona diplome.

Intego ya mbere nari mfite muri gereza ni iyo kuba muri gereza nambaye iroze (coleur rose) ariko ku mutima wanjye nta roze y'icyaha iriho. Nkavuga ngo nshaka kwikiranura n'Imana n'ubwo bigaragara ko mfunzwe, bigaragare ko mfunze ku mubiri ariko mu buryo bw'umutima narakiriye Yesu. Ndashimira Yesu wabanye na njye akankomeza nkaba mbayeho uko abantu batakekaga.

Nabaye muri gereza maze bagenzi banjye bakajya bavuga ngo ariko ko usengera abandi bagataha, nawe uzisengere utahe. Rimwe ijwi ry'Imana ryaransanze ndyamye rirambwira ngo mu gitondo nujya kubwiriza imfungwa, ubabwire ko nta myaka 10 uzamara muri gereza. Hamwe no kwizera narababwiye nti:"Imana nkorera yo mu izanshyura sinzamara imyaka 10 muri gereza". Imana yarabikoze nari gutaha muri 2022 ariko natashye mu 2015 tariki ya kane mu kwezi kwa Nyakanga ku munsi wo kwibohora nanjye naribohye.

Bitewe n'itabi ryinshi na kanyanga nari naranyoye bigakubitiraho ko nagarukiye mu wa kabiri w'amashuri abanza, sinari nshoboye gusoma ariko ndashima Yesu ko yanyigishije gusoma ubu ndabizi neza. Ndashimira Kristo Yesu wampaye agakiza, ndashimira kandi umugabo wo muri Eglise Vivante Deo Gashagaza wambyaje agakiza kandi yatumye imitima ya benshi igaruka kuri Yesu, bamwe birirwaga bahanganye na police ubu natwe turi kubafasha gucunga umutekano dutanga ijambo ry'Imana hirya no hino".

Asoza ubuhamya bwe, Sekazuba Jean Damascene arashima Imana intambwe imaze kumuteza ati:"Corona virus yaje mu Rwanda maze kuzenguruka uturere twinshi nkora ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge kandi maze kuzenguruka ibihugu bigize Afurika y'i Burasirazuza (East Africa) imirwa mikuru yabyo yose maze kuyigeramo mvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu. Rero nshimye Imana kuko ishobora byose".

Source: Bohoka tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Sekazuba-gereza-yabereye-ikiraro-cyo-gukizwa-no-guhindurirwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)