Bibiliya ivuga iki ku bigeragezo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigeragezo muri kamere yacyo twumva ari kibi, kandi mugihe habonetse ikigeragezo giturutse ku cyaha, umutima nama wacu uhita wumva ugushije ishyano, ariko ibigeragezo byose ntabwo bituruka ku byaha kuko na Yesu ubwe yarageragejwe kandi atarigeze akora icyaha (Mariko 1:13, Luka 4:1-13). Icyaha kiboneka mugihe twitwaye nabi mu kigeragezo.

Hari uburyo bubiri tugeragezwamo: Satani n'ibyaha byacu. Ibyakozwe n'intumwa 5 haduha urugero rw'umuntu wageragejwe na Satani: Ananiya n'umugore we Safira babeshye intumwa Petero bakazana igice kimwe cy'ifeza bakamubwira ko ariyo mafaranga yose bagurishije isambu nyamara babeshya. Petero yarababajije ati: "Nigute Satani yujuje umutima wawe uburyarya ugatinyuka kubeshya umwuka wera ugahisha amafaranga y'isambu yawe?" Aha Petero yamenye ko ikigeragezo cyo kubeshya cyavuye kuri Satani. Ananiya n'umugore we bombi baguye mu gishuko cya Satani (Ibyakozwe n'Intumwa 7-10). Uburyo Yuda yagambaniye Yesu nabyo ni ikigeragezo cyavuye kuri Satani (Luka 22:3, Yohana 13:2).

Mubyukuri, kubera ko Satani ari "imana y'iyi si" (2 Abakorinto 4: 4) akaba na se w'ibinyoma (Yohana 8:44), ibibi byose bikomoka kuri we. Ariko, kamere yacu yo kwikunda itiza umurindi Satani. Ntidukwiriye ko Satani atwigarurira ngo dushimishe kamere y'icyaha. Ikibazo gikomerera abantu ni ukwemera gukururwa n'irari ry'icyaha, icyo gihe umubano wawe n'Imana utangira kugenda wangirika buhoro buhoro.

N'ubwo dushobora kwifuza gukora ibyiza, twese turageragezwa . Nta muntu n'umwe uri hejuru y'icyaha kuburyo kitamugeraho, Yewe n'Intumwa Pawulo yasangije abantu intambara yahuraga nazo ubwo yandikiraga Abaroma 7:22-23 "Nishimira amategeko y'Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye"

Ikigeragezo ubwacyo ntabwo ari icyaha. Gihinduka icyaha mugihe twemereye ibishuko bigahinduka ibikorwa ndetse bikinjira mu mitima yacu. Urugero irari ni icyaha n'ubwo atari igikorwa ariko ribera mu bitekerezo (Matayo 5:28) irari, ubwibone, umururumba n'ishyari byose ni ibyaha bibera mu mutima n'ubwo bidashobora kugaragarira buri wese. Iyo twemereye ibishuko nk'ibi byo kunezeza intekerezo zacu bigashora imizi mu mitima yacu bikaduhumanya. Iyo twemereye ibishuko, tugasimbuza imbuto z'umwuka iz'umubiri (Abefeso 5:9, Abagalatiya 5:19-23) bituma twikururira akaga gakomeye.

Uburyo bwiza bwo kwirinda guha icyuho ikigeragezo ni ugufata umwanzuro. Yosefu ni urugero rwiza rw'umuntu utaremeye ko ibishuko bihinduka icyaha (Itangiriro 39:6-12) n'ubwo yageragejwe n'igishuko cy'ubusambanyi, ntiyigeze yemerera igishuko ngo gishore imizi. Yakoresheje amaguru ye Imana yamuhaye ariruka. Aho kugirango agume ahantu hagombaga kumuviramo ibibazo, avuga, yisobanura, atanga impamvu, Yozefu yarahunze. Ikigeragezo nticyabaye icyaha kuri we kuko yakitwayemo neza mu buryo bunezeza Imana. Byashoboraga kumubera icyaha, iyo Yozefu aza kuguma aho agashaka gutsinda igishuko akoresheje imbaraga ze bwite.

Abaroma 13: 13-14 haduha umurongo ngenderwaho wo kwirinda ibihe bishobora kudutera ibishuko "Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza".

Source: www.gotquestions.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Bibiliya-ivuga-iki-ku-bigeragezo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)