Jare Ijalana, niwe mukobwa mwiza ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri 2018, umwana w'imyaka 5, wo mu gihugu cya Nigeria witwa Jare Ijana, yafotowe amafoto ari wenyine ashyirwa ku rubuga rwa instagram, ayo mafoto ahita atangira kunyanyagira ku mbuga nkoranyambaga abayabonye hafi ya bose bakemeza ko uyu mwana w'umukobwa ari mwiza.

Ni uko byaje ko Jare Ijalana ari we mukobwa mwiza ku Isi. Ni umukobwa ufite imisatsi myinshi n'amaso yiganjemo umweru. Afite uruhu rwa shokola n'ubunini bugereranyije.

Uyu mwana w'umukobwa amaze kwandikwa mu binyamakuru byinshi, inkuru zose zimwandikwaho zivuga ko ariwe mukobwa mwiza kurusha a abandi ku Isi.

Jare Ijalana, mu kwezi kwa 2 uyu mwaka yatumiwe mu cyumweru cyo kumurika imideli kibera mu Bwongereza. London Fashion Show ni ibirori bikomeye bibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bikaba kabiri mu mwaka. Ibi birori bitumirwamo abakobwa n'abasore beza bakambikwa style z'imyenda kugira ngo bereke aba bareba ko iyo myenda ibabereye nabo bayiguye.

Jare Ijalana avukana n'abandi bakobwa batatu. Bafite paje imwe bashyiraho amafoto yabo kuri instgaram yitwa 3sisters, (abavandimwe batatu b'abakobwa). Kuri iyi paji niho hanyujijwe ubutumwa bubwira ababakurikira ko Jare Ijalana yatumiwe muri London Fashion week, banashyiraho amashusho magufi bamwerekana ahagaze hagati y'amazu mu Bwongereza. Iyi paji ninayo yanyujijweho ifoto ya mbere yatumye ahinduka icyamamaze ku Isi.

Jare Ijalana aherutse gutwara igihembo cy'umucyamideli w'umunyafurika ukiri muto ‘the African Child Fashion Personality Award'. Iki gihembo yagiherewe mu gihugu cya Ghana mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2019.

Jare Ijalana, amaze kubaka izina nk'umwana muto w'Umunyafurika, w'umunyamurava urangwa no gushira amanga. Azwi cyane mu myidagaduro cy'umwihariko kumurika imideli. Ibi byose yabigiyemo nyuma y'uko abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bemeje ko ari mwiza.













Jare Ijalana na bakuru be Jomi Ijalana na Jobu Ijana


Aba bana uko ari batatu aha bari kumwe na se na nyina



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jare-Ijalana-ku-myaka-5-abenshi-bahise-bemeza-ko-ariwe-mukobwa-mwiza-ku-Isi-AMAFOTO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)