Yabyaye bitunguranye Kandi yarakomeje kujya mu mihango bitungura benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Daisy Young wo mu gihugu cya Ecosse mu bwami bw’Ubwongereza ibyamubayeho byatunguye abantu, gusa abaganga bemeza ko ari ibisanzwe nubwo bidakunzwe kubaho.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 wigaga muri Kamiinuza yo mu Bwongereza ariko anakorwa mu kigo kitwa Mc Donald’s. tariki 9 Kamena yagiye kwa muganga yumva mu nda hamurya, agezeyo abaganga bamubwira ko atwite ndetse ko inda ye igiye kuvuka kuko yari imaze ibyumweru 37 biramutungura.

Icyabimwemeje ni uko abaganga bamunyujije mu cyuma akibonera umwana, ndetse bakamubwira ko umwana yatangiye kumanuka ndetse ko afite n’ibice.

Uyu mukobwa Daisy Young wiga muri Kaminuza ya Dundee yakomeje kubona imihango buri kwezi ari nabyo byatumye atamenya ko atwite.

Avuga ko yageze mu bitaro bya Ninewells ahitwa Dundee saa cyenda z’umugoroba abyara saa kumi n’ebyiri na 48 z’umugoroba.

Daisy avuga ko atigeze arwara keretse mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize nibwo yarwaye umugongo nabwo bidakabije ntiyabyitaho. Ntabwo yigeze abyibuha mu nda mu buryo budasanzwe n’ikimenyemenyi ngo imyenda ye yose yakomeje kuyambara uko bisanzwe.

Umwana w’umuhungu yabyaye yamwise Elijah ati “Ni umwana mwiza, asobanuye byinshi kuri njye, ndamukunda cyane”.


Daisy Young n’ababyeyi be bishimiye uyu mwana wavutse abatunguye

Ababyeyi b’uyu mukobwa ni Maggy na Graham Young, ubwo uyu mukobwa yabandikiraga ubutumwa ko ari mu bitaro, bihutiye kugera kwa muganga baziko yakoze impanduka.

Nyina Graham ati “Nageze mu bitaro nsanga ateruye umwana mwiza ndebye mu maso he nsomamo urukundo”.

Umuforomokazi wamukurikiranaga yambwiye ko bidasanzwe ko umubyeyi agera kwa muganga afite ibise atazi ko atwite ngo ahite anabyara uwo munsi.

Inzobere mu by’ ubuzima bw’imyororokere zivuga ko ikibazo cyabaye kuri uyu mukobwa cyitwa ‘Cryptic pregnancy’, gutwita ukarinda ugira ibise itaziziko utwite. Ngo giterwa no kutagira ibimenyetso cy’uko utwite, kuba imitekerereze yawe yaranze kwakira ko utwite.

Gutwita ukarinda ugira ibise utaramenya ko utwite biba ku mugore 1/2500, mu gihe abagore batwita inda ikagera ku mezi 5 atanu batarabimenya ari umugore 1/400-500.

Abaganga bavuga ko ingaruka za cryptic pregnancy zirimo kuba umugore utwite atiyitaho k’umugore utwite bikaba byatuma umwana uri mu nda adakura neza, no kuba ubwonko bwe butitegura bikaba byazatuma atakira kuba umubyeyi akaba yakwanga umwana abyaye akajya amuhohotera.


Ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka Metero,Daily mail n’ibindi bivuga ko Daisy atazi se w’uyu mwana gusa ngo yishimiye kuba ari umubyeyi nubwo byamutunguye



source https://www.hillywood.rw/?p=74239
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)