Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, ashyigikiye ko Sénégal ijya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) kujurira, nyuma y'uko yambuwe Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Patrice Motsepe yagaragaje icyo atekereza ku cyemezo cyafashwe n'Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, ku mvururu zabaye ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ubwo Sénégal na Maroc zahuriraga ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, abakinnyi ba Sénégal bari mu mukino hagati bikuye mu kibuga kubera kutanyurwa n'ibyemezo by'abasifuzi.

Nyuma Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF yahannye yihanukiriye amakipe yombi, ariko Maroc ntiyanyurwa n'umwanzuro wayo ahubwo igana Akanama gashinzwe Ubujurire.

Aka kanama kemeje ko Igikombe cyari cyegukanywe na Sénégal icyamburwa kuri mpaga y'ibitego 3-0, kigahabwa Maroc.

Patrice Motsepe yashimye iki cyemezo, ahamya ko cyanyuze mu mucyo kuko yizeye neza abagize inzego zishinzwe gukemura impaka muri CAF.

Ati 'Ibyabaye kuri uriya mukino byari bibabaje kuko bitesha agaciro akazi kose tuba twarakoze mu myaka yose kugira ngo irushanwa rigende neza. Duhitamo abagize izi nzego twaritonze cyane kandi bigirwamo uruhare n'ibihugu byose bya Afurika uko ari 54.'

'Twe rero turi ku ruhande rw'imyanzuro yafashwe n'izo nzego kuko zikwiriye kwigenga. Ababikoze babikoranye ubushishozi, ariko nanone tunashyigikiye ko abatsinzwe bagana izindi nzego zisumbuyeho nka CAS, kandi umwanzuro wayo na wo uzubahwa.'

Guverinoma ya Sénégal idakozwa ibyo kuyambura Igikombe cya Afurika cya 2025, yasabye ko CAF ikorwamo iperereza kuri ruswa.



Source : https://rushyashya.net/motsepe-uyobora-caf-yasabye-senegal-kujurira-niba-itemera-icyemezo-cyo-kuyambura-igikombe-cya-afurika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)