Uko Gisa Cy'Inganzo yibye Imodoka akajya kugura 'Cocaine' muri Congo (Video) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gisa Cy'Inganzo yahishuye ko yanyweye ibiyobyabwenge kugera ku kigero cyo yigeze kwiba imodoka akajya kubishaka muri Congo.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari akimara gusinyishwa mu nzu y'umuziki ya 'Touch Records' yagize igikundiro gikomeye muri rubanda ndetse ngo ni nabwo yakunzwe n'inkumi y'ikimero imusaba ko yamusura, icyo gihe bageze iwe bahasanze abarimo Kalisa John uzwi nka K- John abagurira inzoga n'ibiryo ariko birangira babirenzeho babafotora bambaye hafi y'uko bavutse babishyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Uruyenzi' yasobanuye ko nyuma yo gushyirirwa hanze amafoto ari kumwe n'uwo mukobwa ari bwo akinjira mu ruganda rw'umuziki ndetse n'ubuzima bwo kwamamara ari byo byatumye yumva nta kindi yakora usibye kunywa ibiyobyabwenge.

Ati 'Uwo mukobwa yansabye ko yaza kunsura, ndabyemera mpita mujyana aho nabanaga nsanga abarimo K- John baje gusura abandi ba-producer twabanaga. Yari afite akazi keza icyo gihe arabagurira bararya baranywa mpita mbwira uwo mukobwa twigira mu cyumba."

"Nyuma nshiduka bamfotoye dusa nkaho twambaye ubusa banayashyira hanze, ni aho nahereye mfata umwanzuro wo kunywa itabi n'inzoga ku nshuro ya mbere.'

Gisa Cy'inganzo yongeyeho ko nyuma yuko akorewe iki gikorwa yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye na Touch Records aba umuhanzi wigenga ari nacyo gihe yemeza ko yatangiye byeruye urugendo rwo kwijandika mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge birimo n'ibikaze.

Ati 'Nyuma y'aha byahise biba ibibazo bikomeye muri 'Touch Records' nubwo batansezereye ni njyewe wafashe icyemezo cyo kuyivamo kugira ngo batazongera kunkorera n'ibirenze ibi bankoreye, ni nabwo natangiye kunywa kuri mugo, urumogi n'inzoga zikomeye.'

Mu buryo butangaje ariko bwuje ukuri kw'ibyabayeho, Gisa yavuze ko ubwo bari bagiye mu karere ka Rubavu gufata amashusho y'indirimbo yitwa 'Kebuka Nkufotore' yakoranye na Diplomat, yibye imodoka y'uyu muraperi wakuriye muri Gikondo yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushakayo ibiyobyabwenge.

Ati 'Icyo gihe narabibuze muri Gisenyi yose mpita niba Diplomat imodoka njya kubishaka muri Congo nubwo nahise ntangirwa n'abasirikare barinda ku mupaka dore ko bari basanzwe bazi indirimbo zange barambwira ngo ni mpamagare Diplomat kugira ngo bandekure nawe abonerako asubirana imodoka ye.'

Gisa atangaje ibi nta minsi myinshi itambutse Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, avuze ko dosiye Ikurikiranywemo abarimo Kalisa john uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025.

Uru rwego rwavuze ibi mu gihe rwari rumaze iminsi mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n'umukunzi we witwa Uwineza Diane.

Muri Nzeri 2025 nibwo Gisa Cy'Inganzo yasubukuye umuziki nyuma y'igihe yari amaze afungiye muri gereza y'i Muhanga.

Gisa Cy'Inganzo yavuze uko yigeze kwiba imodoka agiye gushaka ibiyobyabwenge muri Congo



Source : http://isimbi.rw/uko-gisa-cy-inganzo-yibye-imodoka-akajya-kugura-cocaine-muri-congo-video.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)