Amarangamutima ya Sam Karenzi nyuma yo guhura na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru ukomeye w'imikino akaba na nyiri Radio ya SK FM, Sam Karenzi yavuze ko yishimiye cyane guhura bwa mbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Hari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro.

Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru bari batumiwe muri iki kiganiro na Perezida Kagame, yavuze ko mu myaka 17 amaze mu mwuga ari ubwa mbere bimubayeho, rero bikaba byamushimishije cyane.

Ati 'Mu myaka yashize arimo aganira n'urubyiruko (Perezida Kagame), yabikomojeho, ngo ugomba gukora cyane ku buryo wisanga kuri 'high table', niba rero mu myaka hafi 18 ngiye kumara mu mwuga ari ubwa mbere ntumiwe mu Rugwiro, mu Rugwiro nari narahageze ariko ntagiye muri Press Conference, kuba natumiwe muri Press Conference, nkicara ndebana na Perezida Kagame ijisho ku rindi, ni ibintu bikomeye.'

Sam Karenzi wamubajije impamvu nyakuri yatumye Arsenal batazongera amasezerano ndetse niba byaba bifite aho bihuriye n'igitutu cy'ibihugu by'i Burayi, yavuze ko impamvu yakoresheje ururimi rw'icyongereza abaza ari uko yashakaga ko igisubizo ari busubizwe kiri buze kugera aho kigomba kugera, ngo n'abanyarwanda bari bakeneye kumenya ukuri ariko na none bwa mbere Arsenal isinyana n'u Rwanda yaravuzwe cyane ku rwego mpuzamahanga rero amahanga yagombaga no kumenya ukuri k'uko ibintu byagenze.

Perezida Kagame mu kumusubiza nk'uko byatambutse mu nkuru yacu iheruka, yavuze ko habayeho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byagombaga kuba biri mu masezerano mashya yari gusinywa, impande zombi zihitamo kutongera amasezerano, ahari azarangira muri 2026.

Sam Karenzi yishimiye gutumirwa mu kiganiro n'itangazamakuru cya Perezida Kagame
Perezida Kagame yari yaganiriye n'abanyamakuru ku munsi w'ejo hashize



Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-sam-karenzi-nyuma-yo-guhura-na-perezida-kagame.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)