RDF yashenguwe n'impanuka ya drone yakomerekeje abana i Rutsiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n'iminota 40 z'amanywa.

Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y'Ingabo z'u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo.

Riti 'Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.'

Byasobanuwe ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.

Babiri bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.

Riti 'Ingabo z'u Rwanda zirihanganisha imiryango y'aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n'ibibazo batewe n'iyi mpanuka.'

RDF kandi yavuze ko ikomeza gufatanya n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.

RDF SMALL UNMANNED AERIAL VEHICLE ACCIDENT IN RUTSIRO DISTRICT pic.twitter.com/p3qGQcg4X2

â€" Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) September 16, 2025

Abana bakomerekejwe na drone bari bavuye ku ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yashenguwe-n-impanuka-ya-drone-yakomerekeje-abana-i-rutsiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)