N'abakinnyi barabizi gutsindwa ku Mavubi si amahitamo - Shema Fabrice perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yavuze ko gutsindwa na Nigeria atari amahitamo ku ikipe y'Igihugu Amavubi, bagomba gutsinda.

Yabitangarije muri Leta ya Uyo muri Nigeria aho Amavubi azakinira na Nigeria umukino w'umunsi wa karindwi mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.

Yavuze ko yamaze kubwira abakinnyi ko gutsindwa atari amahitamo. Ati 'Kuri njye gutsindwa ntabwo ari amahitamo ni byo nabwiye n'abakinnyi."

Yakomeje avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo barebe ko bakora ibirenze ibyo abo baje basimbura bakoze mu Ikipe y'Igihugu.

Shema Fabrice uherekeje ikipe y'Igihugu bwa Mbere nk'umuyobozi mushya wa FERWAFA (kuko yatowe ku wa Gatandatu w'Icyumweru gishize), yavuze ko abakinnyi bamwishimiye cyane kuko basanzwe bamuzi mu mupira.

Ati 'Umwuka ni mwiza n'umutoza yabimbwiye ko abakinnyi basa nk'abishimiye umuyobozi mushya, kubera ko basanzwe bamuzi mu mupira. Umwaka ushize Nigeria twayitsindiye hano iwabo rero twakongera tukabikora.'

Kugeza ubu Amavubi ari mu itsinda rya gatatu riyobowe na Afurika y'Epfo n'amanota 13, u Rwanda na Bénin zifite 8, Nigeria ifite 7, Lesotho 6 mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma ifite amanota 4.

Shema Fabrice yavuze kogutsindwa atari amahitamo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11763

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)