Ibi bihembo byatanzwe ku wa 12 Kanama 2025, ubwo hasozwaga Dreamers Camp Academy ku nshuro ya 10, yahurije hamwe abanyeshuri 400 baturutse mu gihugu hose.
Muri uyu mwiherero w'iminsi 10, witabiriwe n'abanyeshuri bari hagati y'imyaka 15 na 20 biga mu mashuri yisumbuye n'abayarangije, abanyeshuri biga amasomo atandukanye arimo kuvugira mu ruhame, gukorera mu matsinda, n'imicungire y'imari.
Mu irushanwa, abanyeshuri babaga mu matsinda y'abantu batatu, bagahabwa ikibazo kijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga (harimo umukobwa urangije ayisumbuye ufite amadeni y'ibihumbi 150 Frw akayamarira mu bidafite umumaro), bakamugira inama no kumwubakira umushinga wa 300.000 Frw umuha icyerekezo, ndetse akabasha no kubona mudasobwa ya 400.000 Frw yo kwifashisha muri kaminuza mbere y'uko umwaka urangira.
Itsinda 'Nitwe Gusa' ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutanga ibisubizo byubakiye ku mishinga ibiri: ubworozi bw'ingurube n'uwo gukora udukomo. Uwo mushinga ni wo wahize indi, uhabwa igihembo cya 600.000 Frw.
Niyonsenga Mbimbura, umunyeshuri wiga mu Seminari Nto ya Ndera, uri mu itsinda ryegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko gutsinda byamusigiye ishema no kwemeza ko amasomo bahawe yageze ku ntego
Ati 'Urubyiruko dukunda kugira ibibazo byo gucunga amafaranga no kutamenya icyo tuyakoresha. Ariko muri ibi biruhuko twiga uburyo bwo gucunga amafaranga, kuyabyaza umusaruro, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo twiga.'
Laurick Imanzi, wiga mu wa gatandatu wabaye uwa kabiri, yavuze ko mbere yo kwitabira Money Makeover atashoboraga kuvugira mu ruhame.
Ati 'Mbere yo kuza muri Dreamers Camp Academy, sinari menyereye kuvugira mu ruhame. Byasabaga ko nibanda ku muntu umwe gusa cyangwa nkirinda kureba abantu kubera isoni. Ariko ubu nshobora kuvugira imbere y'abantu nta gihunga.'
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko guhuriza hamwe abana mu biruhuko bibafasha kongera ubumenyi.
Ati 'Iyo umwana aje agahurira hano n'abandi, hari abavuga n'abatavuga, ariko bagira uburyo bwo gutekereza byimbitse no gusabana. Hari abana baje batavuga, ariko nyuma y'iminsi 10 ugasanga barimo kuvugira mu ruhame imbere y'abandi banyeshuri 200 cyangwa 300. Iyo bahuye batandukanye bafite ubumenyi butandukanye, buri wese agenda yigira kuri mugenzi we.'
Umukozi wa BK Foundation ushinzwe ibijyanye no kubaka ubushobozi, Regis Iyumva, yavuze ko bishimira umusaruro wa iDebate.
Ati 'Tubona ko umubare w'abanyeshuri bagenda basobanukirwa imicungire n'imikoreshereze y'ifaranga ugenda wiyongera. Turabizi ko hari icyuho kinini dufite mu Rwanda, dukora uko dushoboye kugira ngo abakiri bato bazibe icyuho kiri mu bumenyi bw'imari.'
BK Foundation ni kimwe mu bigo bigize umuryango mugari wa BK Group Plc, yatangiye imirimo yayo mu 2023. Ni ikigo gishinzwe gukora ibikorwa bitagamije inyungu, gifite intego yo guteza imbere uburezi, guteza imbere imari, kurengera ibidukikije, no guha abantu ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Mu gihe kitarenze imyaka ibiri kuva gishinzwe, BK Foundation imaze gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z'ubugiraneza, zigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.





