RGB yagaragaje ishusho y'imitangire ya serivisi mu myaka 31 u Rwanda rwibohoye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ishami ryo kwimakaza imiyoborere myiza n'imitangire ya serivisi muri RGB, Afrika Alexis, yabwiye RBA ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi yihutishije cyane imitangire ya serivisi.

Ati 'Nta serivisi n'imwe nkeka ko umuturage akiza kwaka mu rwego rw'igihugu. Ziramutse zinahari zaba ari nke cyane. Serivisi zagiye aho zigomba kuba ziri kandi abaturage basigaye bagira uruhare mu mitangire y'izo serivisi bigateza imbere imiyoborere y'Igihugu.'

'Ndibuka ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigitangira, umwarimu yasabwaga kuza kuri Minisiteri y'Uburezi kugira ngo yimurirwe mu kandi karere. Uyu munsi uturere turabikora bikarangira Minisiteri y'Uburezi itabijemo.'

Afrika yavuze ko indi mpamvu yatumye serivisi zihuta ari ikoranabuhanga ryateye imbere.

Ati 'Turimo kujya no mu ikorabuhahanga, aho umuturage ashobora kubikora ari iwe. Ni ho Isi igana ntabwo na twe twasubira inyuma. Kuba umuntu ashobora kwicara akaka icyangombwa ku murenge atavuye iwe, ni ikigaragaza ko koko serivisi zegerejwe abaturage.'

Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimangiye ko hari aho igihugu kimaze kugera hafatika mu miyoborere ishyira umuturage ku isonga.

Ati 'Turabizi ko umubare munini w'Abanyarwanda ari abahinzi, ariko uyu munsi inyongeramusaruro azisabira mu rugo iwe cyangwa mu murima. Serivisi nyinshi z'ibanze ntizigihagurutsa umuturage ajya kure n'iyo agiye ajya ku mudugudu cyangwa ku mujyanama w'ubuzima. No ku rwego rw'akarere ntitucyakira abaturage benshi nka kera'.

Kwegereza abaturage serivisi birushaho koroha kuko harimo n'izo bahabwa mu buryo bw'ubukorerabushake, bidakozwe n'abakozi babihemberwa bihoraho. Ibi bitanga icyizere gifatika cy'ahazaza kuko n'abaturage bagenda babigiraho imyumvire inoze.

Nubwo bimeze bityo ariko, RGB igaragaza ko hari ibipimo by'uburyo abaturage bishimira imitangire ya serivisi bigikeneye gushyirwamo ingufu byihariye, nko mu buhinzi aho abaturage bazishimira ku kigero cya 61% no mu z'ubutaka n'imiturire ziri ku kigero cya 62%.

Abaturage babasha kwaka serivisi nyinshi hafi y'aho batuye cyangwa babyikoreye mu buryo bw'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yagaragaje-ishusho-y-imitangire-ya-serivisi-mu-myaka-31-u-rwanda-rwibohoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)