Abagize Guverinoma y'u Rwanda batangajwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame Paul yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21 n'abanyamabanga ba leta 10, irimo babiri bashya kuri buri ruhande ugereranyije n'abari basanzwe, bivuze ko mu binjiyemo bwa mbere, bane ari bashya.

Mu mazina mashya yagaragaye muri Guverinoma harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu na Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w'Ibidukikije.

Ni mu gihe Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi naho Jean de Dieu Uwihanganye agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.

Abaminisitiri bashyizweho ni:

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe

3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

n'Ubutwererane

5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta

6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w'Ingabo

7. Consolée Uwimana, Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango

8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu

9. Dominique Habimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu

10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w'lbikorwaremezo

11. Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w'Uburezi

13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu

14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi

15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima

16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda

18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w'Ibidukikije

19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w'lbikorwa by'Ubutabazi

20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta bashya

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere

2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n'Ishoramari rya Leta

3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo

5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu

6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi

7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi

8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima

9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n'ubuhanzi

10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo

Abandi bayobozi bakuru

1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri

2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw'Umunyamabanga wa Leta

3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri

4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

Ivomo: Igihe

The post Abagize Guverinoma y'u Rwanda batangajwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abagize-guverinoma-yu-rwanda-batangajwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagize-guverinoma-yu-rwanda-batangajwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)