Iyi hoteli yahoze yitwa Umubano iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, biteganyijwe ko izatangira gukora muri Nzeri 2025.
Ni imwe mu zimaze iminsi mu Rwanda kuko ari iya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiye igira amazina atandukanye arimo Hôtel Novotel, Hôtel Meridien na Hoteli Umubano, mbere y'uko igurwa igatangira kwagurwa.
Yaguzwe bwa mbere mu 2017 na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga yitwa Madhvani Group.
Byari biteganyijwe ko yari gufungurwa mu 2019 ariko imirimo iza kugenda idindira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kongera ikagurwa n'ibindi bigo.
Umuyobozi Mukuru wa Mövenpick Kigali Hotel, Umulisa Médiatrice yabwiye IGIHE ko imirimo yo kwagura iyi hoteli igeze kuri 70% ku buryo muri Nzeri 2025 izaba yatangiye gukora.
Yakomeje ati 'Izaba yitwa Mövenpick Kigali kandi twongeyemo n'icyumba kigenewe Abaperezida. Izaba iri mu maboko y'ikigo cyitwa Kasada.'
Mövenpick ni izina ry'amahoteli y'ikigo cy'Abasuwisi cyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kiri mu bikomeye bibarizwa mu kigo cyitwa Accor cy'Abafaransa.
Mövenpick Kigali Hotel yaraguwe iva ku byumba 100 yari ifite, bigera kuri 124 n'ibigenewe abantu biyubashye muri ibyo birongerwa.
Iyo hoteli kandi yavuye ku nyenyeri eshatu yari ifite ikiri Hoteli Umubano igera kuri eshanu izatangirana nifungurwa.
Ifite ibyumba bine by'inama, ikinini cyakira abantu 360. Ifite kandi ahashobora gukorera ibiro bihoraho cyangwa iby'igihe gito n'ibindi bitandukanye byiyongeyemo.
Umulisa Médiatrice ni we mugore wa mbere uyoboye hoteli y'inyenyeri eshanu mu Rwanda mu zigera kuri 10 ziri kuri urwo rwego kugeza ubu.
Umulisa yavuze ko iyo hoteli izaha akazi abantu bagera kuri 100 bahoraho biganjemo Abanyarwanda ndetse abagore bazaba bagize 50% by'abazahakora mu rwego rwo kwita ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kunguka-indi-hoteli-y-inyenyeri-eshanu