Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2025, yatangaje ko ku itariki ya 1 Nyakanga ari umunsi w'ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge, na ho ku ya 4 Nyakanga ukaba Umunsi wo Kwibohora.
Yakomeje iti 'Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, akazi kazasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.'
Iyo Minisiteri yatangaje ko serivisi z'ingenzi zizakomeza gutangwa kugira mho ibikorwa bidahagarara. Iti 'Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.'
ITANGAZO / ANNOUNCEMENT pic.twitter.com/VEm0Xc7DoC
â" Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) June 20, 2025
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yatanze-iminsi-ine-y-ikiruhuko-rusange