Rusizi: Hanenzwe abaganga bagambaniye bagenzi babo n'abarwayi bakicwa muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abaganga, abarwayi n'abarwaza biciwe mu Bitaro bya Mibilizi mu 1994.

Ni ibitaro byiciwemo Abatutsi 17 barimo abakozi b'ibitaro 11, abarwayi batanu n'umuturanyi w'ibitaro wari wahahungiye.

Kambanda Fabien warokokeye muri ibi bitaro yavuze ko ku wa 20 Mata 1994, bagabweho igitero n'Interahamwe ziyobowe na Bandetse Edouard wari umucuruzi afite n'imbunda, na Ngangura Celestin wiyitaga Shitani.

Izo Nterahamwe zajagajaze ibitaro zorosora buri murwayi n'umurwaza zirebamo Abatutsi zibicira hamwe n'abakozi b'Abatutsi bakoraga mu bitaro.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Mibilizi, Dr. Uzabakiriho Raphael, yavuze ko mu buhamya bwose yumvise bw'ibyabereye muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside, atarumva buvuga k'utarahigwaga waba warahishe umwe mu bo bakoranaga bahigwaga.

Yanenze abari abakozi b'ibi bitaro bagambaniye bagenzi babo bahigwaga bigatuma bicwa.

Ati 'Turanenga abatarahigwaga batarwanye kuri bagenzi babo bakoranaga ngo babahishe, ahubwo bakabahururiza Interahamwe zikabica'.

Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yashimye urukundo rwaranze abaganga b'Abatutsi bakoraga mu bitaro banze gutererana abarwayi, bagakomeza akazi ko kuvura abarwayi batitaye ku Nterahamwe zabahigaga ngo zibice.

Ati 'Turasaba abantu bose kurangwa n'urukundo nk'urwaranze Abatutsi bakoraga hano mu bitaro no guharanira kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri'.

Imibiri y'Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi bashyinguwe mu rwibutso rw'ibitaro, ariko hari gahunda y'uko izajyanwa mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi nirumara kuvugururwa, mu rwego rwo gusigasira amateka n'ibimenyetso bya Jenoside.

Abayobozi batandukanye bunamiye Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi muri Jenoside
Mu Karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hanenzwe-abaganga-bagambaniye-bagenzi-babo-n-abarwayi-bakicwa-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, August 2025