Dusabe Thérèse, umubyeyi wa Ingabire Victoire mu baganga banenzwe kubera kwica Abatutsi muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banenzwe ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo Minisante n'ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Abitabiriye bunamiye Abatutsi barenga 1200 bapfiriye muri iki kigo nderabuzima. Bari bahahungiye bizeye ko baharokokera ariko birangira uwari ukuriye iki kigo ari we ugize uruhare mu kubicisha.

Mu buhamya Kabanda Ildephonse warokokeye muri aka gace yatanze, yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'abari abayobozi batandukanye kandi baturutse mu nzego zitandukanye barimo na Dusabe Thérèse wari ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Kabanda yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi bahungiye mu bice bitandukanye ariko baza guhurira hafi y'ibiro bya komini ku wa 10 Mata 1994 biteze ko bahakirira, gusa itsinda ririmo Dusabe ryakoze inama y'uburyo ahubwo babica bakabarangiza. Icyakora uyu mugabo we yari yahunze.

Ati 'Interahamwe zari mu nama hano ku kigo nderabuzima zasohotse zisanga njyewe namaze kugera ku kibaya hepfo aho duhana imbibi na Kamonyi. Inama isojwe abantu bose bari aho ngaho babirayemo barabica bose.'

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Butamwa ikomera ari ukubera ikikijwe n'umugezi wa Nyabarongo aho abantu benshi baroshywemo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ari ipfunwe rikomeye ku rwego rw'ubuzima kubona abaganga bari bakwiriye gutabara ari bo bishe.

Ati 'Kugera aho muganga yitwa muganga w'urupfu ni ipfunwe ku rwego rw'ubuzima rwaba urwari ruriho ndetse natwe dukwiriye kubizirikana kugira ngo ahanditswe amateka mabi nk'ayo twebwe tuzahandike ameza.'

Gusa yakomeje ashimira n'abaganga bagize uruhare mu kubaka urwego rw'ubuzima nanone kandi abagaragariza ko urugendo rugikomeje rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.

Ati 'Iyo mutahaba ntabwo tuba turi aho turi uyu munsi. Urugendo ruracyakomeza, dukomeze dufashe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri iyi gahunda turimo yo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.'

Dusabe aba mu Buholandi nubwo yakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2009, aho yahawe igihano cyo gufungwa burundu ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubuzima bunamiraga Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa
Minisitiri Nsanzimana yanenze abaganga bijanditse muri Jenoside
Kabanda Ildephonse watanze ubuhamya yavuze uburyo Abatutsi bishwe n'abarimo Dusabe nyina wa Ingabire Victoire
Dr. Nshimirimana Augustin wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa yashimiye uruhare abakora mu nzego z'ubuzima bagira ku bahura n'ihungabana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abakozi bakora mu rwego rw'ubuzima ndetse n'abaturage gukomeza gushyira hamwe birinda amacakubiri
Abahagarariye serivisi z'ubuvuzi mu Ngabo z'u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera na we yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Simogumwa Stanislas wari uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko icyo gihe abaganga bari barahagaritse ibyo kuvura ahubwo birirwa baca Abatutsi
Abakozi bakora mu Kigo Nderabuzima cya Butamwa bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki kigo
Hacanwe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso kigaragaza ko ibyabaye bitazasubira ukundi
Urubyiruko rukora mu nzego z'ubuzima rwari rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze bakora muri Minisiteri y'Ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusabe-therese-n-abandi-baganga-b-i-butamwa-bishe-abatutsi-banenzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)