Banenzwe ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo Minisante n'ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Abitabiriye bunamiye Abatutsi barenga 1200 bapfiriye muri iki kigo nderabuzima. Bari bahahungiye bizeye ko baharokokera ariko birangira uwari ukuriye iki kigo ari we ugize uruhare mu kubicisha.
Mu buhamya Kabanda Ildephonse warokokeye muri aka gace yatanze, yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'abari abayobozi batandukanye kandi baturutse mu nzego zitandukanye barimo na Dusabe Thérèse wari ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.
Kabanda yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi bahungiye mu bice bitandukanye ariko baza guhurira hafi y'ibiro bya komini ku wa 10 Mata 1994 biteze ko bahakirira, gusa itsinda ririmo Dusabe ryakoze inama y'uburyo ahubwo babica bakabarangiza. Icyakora uyu mugabo we yari yahunze.
Ati 'Interahamwe zari mu nama hano ku kigo nderabuzima zasohotse zisanga njyewe namaze kugera ku kibaya hepfo aho duhana imbibi na Kamonyi. Inama isojwe abantu bose bari aho ngaho babirayemo barabica bose.'
Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Butamwa ikomera ari ukubera ikikijwe n'umugezi wa Nyabarongo aho abantu benshi baroshywemo.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ari ipfunwe rikomeye ku rwego rw'ubuzima kubona abaganga bari bakwiriye gutabara ari bo bishe.
Ati 'Kugera aho muganga yitwa muganga w'urupfu ni ipfunwe ku rwego rw'ubuzima rwaba urwari ruriho ndetse natwe dukwiriye kubizirikana kugira ngo ahanditswe amateka mabi nk'ayo twebwe tuzahandike ameza.'
Gusa yakomeje ashimira n'abaganga bagize uruhare mu kubaka urwego rw'ubuzima nanone kandi abagaragariza ko urugendo rugikomeje rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.
Ati 'Iyo mutahaba ntabwo tuba turi aho turi uyu munsi. Urugendo ruracyakomeza, dukomeze dufashe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri iyi gahunda turimo yo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.'
Dusabe aba mu Buholandi nubwo yakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2009, aho yahawe igihano cyo gufungwa burundu ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.











