Abanyeshuri 400 ba INES-Ruhengeri bashishikarijwe kuyoboka isoko ry'imari n'imigabane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ku wa 23 Gicurasi 2025, muri INES-Ruhengeri binyuze muri gahunda y'ihuriro ry'urubyiruko ryiswe 'Capital Market Youth Forum', gahunda igamije gukangurira urubyiruko rw'u Rwanda umuco wo kwizigamira no gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'intumwa z'ibigo bikorera ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Urwego rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), Ikigo cy'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda (RSE), ndetse n'Ikigega cy'Ishoramari mu Rwanda (RNIT).

Iri huriro ryari rigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu isoko ry'imari n'imigabane, nk'inzira y'ukwigira mu by'ubukungu.

Umujyanama wihariye muri CMA, Dr. James Ndahiro, washingiye ubutumwa bwe ku nyigisho zo muri Bibiliya (Intangiriro 41:34, Imigani 6:6 n'Imigani 13:22), yagaragaje ko kwizigamira atari ngombwa gusa mu buzima busanzwe ahubwo ari n'ubwenge bujyanye n'indangagaciro z'ubukirisitu no kureba kure.

Umuyobozi ushinzwe Igenzura n'Imicungire muri RSE, David Mitali, yahamagariye abanyeshuri kugira ibikorwa bifatika, abashishikariza kugura imigabane.

Ati 'Niba ushaka gukira, fata urugendo rw'abakire, ugure imigabane kugira ngo uzatumirwe mu nama ngarukamwaka z'ibigo bikomeye.'

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi muri RNIT, Jean Paul Ndisanze, yasangije abanyeshuri urugero rwa Ronald Read, Umunyamerika wakoraga akazi koroheje ariko akagera ku bukire bukomeye biturutse ku kwizigamira guhoraho no gushora imari neza, agaragaza ko bishoboka kugera ku iterambere ry'imari utitaye ku kazi ukora cyangwa aho ukomoka.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda, yavuze ko INES-Ruhengeri biteguye gukomeza gushishikariza urubyiruko kugana iri soko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.

Iri huriro ryasigiye urubyiruko ubutumwa bukomeye ko iterambere ry'imari ridashoboka ako kanya, ahubwo ko ritangirira mu gufata ibyemezo bifite amakuru, kugira imyitwarire myiza mu kwizigamira ndetse no gutangira hakiri kare.

Abanyeshuri bahawe impanuro nyinshi ziganisha ku kamaro ko kwizigamira
Umujyanama wihariye mu by'ingamba muri CMA, Dr. James Ndahiro, yasobanuriye abanyeshuri amahirwe ari ku Isoko ry'Imari n'imigabane
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-400-ba-ines-ruhengeri-bashishikarijwe-kuyoboka-isoko-ry-imari-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)