Ibiyaga bitanu by'u Rwanda birimo Kivu byashyiriweho uburyo bizabyazwa umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibiyaga byakorewe inyigo ku ikubitiro ni Kivu, Burera na Ruhondo, Muhazi na Mugesera, kuko ari byo bikoreshwa mu mirimo itandukanye kurusha ibindi. RWB ihamya ko ibiyaga byose bizakorerwa inyigo hakerekanwa imirimo igomba kubikorerwaho.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko ikiyaga cya Kivu kigenewe gukorerwamo ubucukuzi bwa gaz, uburobyi rusange, ubworozi bw'amafi, ubukerarugendo n'inzira z'ubwato.

Muri Muhazi, Burera na Ruhondo na Mugesera hazakorerwa ubworozi bw'amafi, uburobyi rusange, ubukerarugendo, inzira z'ubwato. Gusa Muhazi yihariye ibyo gukwirakwiza amazi meza ku baturage.

Igishushanyo mbonera kigaragaza aho buri gikorwa kigomba gukorerwa ku buryo nta kibangamira ikindi.

Umuyobozi Mukuru wa RWB, Nyirishema Richard, yabwiye IGIHE ko mu gihe bakora izo nyigo harebwa imiterere y'ikiyaga, amazi acyinjiramo n'agisohokamo n'izindi ngingo zatuma kibungabungwa kuko amazi yacyo ari agisigaramo nyuma y'uko hari ayinjiye n'asohotse.

Yashimangiye ko imirimo itandukanye ikorerwa mu biyaga idashobora gukorerwa mu gace kamwe.

Ati 'Kororera amafi ahantu hanakorerwa imyidagaduro yo mu mazi ntabwo bikwiye, usanga kimwe kibangamiye ikindi. Rero igishushanyo mbonera kigena uburyo buri gikorwa kigira aho gikorerwa habugenewe nta na kimwe kibangamiye ikindi.'

Igishushanyo mbonera cyakozwe hagendewe ku bikorwa bisanzwe byaragenwe n'igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka icy'ubukerarugendo, harebwa imiterere ya buri kiyaga nk'ubujyakuzimu, ubushyuhe cyangwa ubukonje, n'ibindi.

Nyirishema yavuze ko bashyize imbere gusaranganya ubuso bukorerwaho imirimo itandukanye mu biyaga kugira ngo buri rwego rubashe kugera ku ntego zarwo.

Ati 'Icyo kintu cyo kumenya gusaranganya, ni amakuru dukunze gutanga mu nyigo tukavuga ngo niba ikiyaga gihuriweho n'ubuhinzi n'ubworozi n'ubukerarugendo byose bikeneye amazi buri rwego rurafata amazi angana gute? Rero akenshi iyo ubihaye urwego rumwe ibyo bifuza ni uko amazi yose bayatwara ariko ukavuga ngo nibayatwara ba bantu baba bakeneye kuhatwara ubwato, kuhakorera ubukerarugendo, hari amazi nibura make aba akenewe kugira ngo n'abandi babyaze umusaruro icyo kiyaga cyagenewe.'

Imirimo igaragara ku gishushanyo mbonera ni ikorerwa ku buso bw'amazi y'ikiyaga gusa, ikorerwa hanze y'ikiyaga nko kuhira, gukwirakwiza amazi mu ngo, mu nganda n'ibindi byo ntibigaragaraho.

Nyirishema yahamije ko ibiyaga bifite amazi atuje, bitagira imigezi yirohamo cyangwa bifite mike nk'ibyo mu Burasirazuba atari byiza kubikoresha mu bikorwa binini byo kuhira kuko amazi yabyo ashobora gushiramo bigakama.

Ati 'Muri iyo nyigo dutanga uko amazi yasaranganywa, inzego zatezwa imbere kurusha izindi, hari aho usanga ikiyaga tuvuga tuti ubuhinzi ntibukwiye kujyaho, hakorwa ibikorwa byo kuhira ku butaka buto, bidatwaye amazi menshi nk'ayo tuba dukeneye mu guhinga umuceri cyangwa ibindi.'

U Rwanda rufite ibiyaga 40, bibitse amazi angana na metero kibe miliyari 225,1 bingana na 99,96% by'ububiko bw'amazi yose mu gihe ibiyaga bihangano bingana na 0,04%.

Hateganyijwe no gukoreramo ubworozi bw'amafi
Ibiyaga byo mu Rwanda bikorerwamo imirimo itandukanye irimo n'uburobyi
Harimo ibice byagenewe inzira z'amazi zijya ku mahoteli ahubatse no ku bindi bikorwa bikorerwa mu kiyaga

Amafoto: RWB




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiyaga-bitanu-by-u-rwanda-birimo-kivu-byashyiriweho-uburyo-bizabyazwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 20, June 2025