
Yabigarutseho mu Nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango, kurengera ubuzima n'uburere bw'abana yabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025.
Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko umuryango ukeneye kubakwa kuko ari ryo zingiro ry'iterambere ry'igihugu ndetse no ku madini n'amatorero.
Yakomeje ashimangira ko hari ibibazo by'amakimbirane mu miryango bishobora kuganisha no kuba abashakanye bashobora kwicana cyangwa guhana za gatanya kandi ko bigira ingaruka ku burere bw'abana.
Ati 'Iyo batanye, byica umwana bigasenya ubuzima bwe, uburere bw'abana ni ikintu gikomeye, kuko muri iyi minsi tubona imyitwarire mibi mu bana, bigatuma twibaza niba uburere dutanga bukwiriye.'
Yakomeje ati 'Tubona abana mu mihanda, abata ishuri kandi igihugu cyacu cyarashyize imbaraga mu mashuri ngo umwana wese agire amahirwe yo kwiga, kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwiyandarika, ubuhabara haba mu nzira ibyo tubona ndetse no ku mbuga nkoranyambaga naho ubu habaye urundi rubuga rutuma tubona uko abato bari kwangirika.'
Yagaragaje kandi ko hari ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA byiganje cyane mu rubyiruko bityo ko amadini n'amatorero akwiye gushakira hamwe umuti mu buryo burambye.
Ati 'Ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda z'imburagihe ziterwa abangavu, ubwandu bwa virusi itera SIDA batubwira ko mu rubyiruko ari ho bikomeje kwiyongera, na byo bikomereye umuryango n'igihugu muri rusange.'
Yakomeje ashimangira ko mu gihe ibyo bibazo bigihari amadini, kiliziya n'amatorero ndetse n'igihugu byagorana kugera ku ntego yo kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nziza, asaba gusenyera umugozi umwe mu gushaka ibisubizo.
Ati 'Mu gihe tugifite ibi bibazo mu miryango, biragoye ko Kiliziya, amadini n'amatorero mu gihugu n'igihugu muri rusange twabasha kugera ku ntego zacu nziza zo kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, indangagaciro nzima, ubumenyi n'ubushobozi no gutegura ejo hazaza.'
Yakomeje avuga ko amadini n'amatorero akwiye gushakira hamwe umuti w'ibyo bibazo mu buryo burambye cyane ko agira uruhare runini mu gutegura abagiye kurushinga ndetse n'abagize umuryango muri rusange.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry'Umuryango no Kurengera Umwana muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF, Aline Umutoni, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye umuryango nyarwanda, harimo gusambanya abana, ubwicanyi, gukoresha abana mu mirimo ivunanye n'ibindi.
Yagaragaje ko bimwe mu byagaragajwe nk'ibitera ibyo bibazo ari ubusinzi, kutagira umwanya wo kuganira, ubuharike, kurangazwa n'ibikoresho by'ikoranabuhanga, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, kudasobanukirwa ihame ry'uburinganire n'ibindi.
Umutoni yavuze ko mu kuziba icyo cyuho hakorwa ibintu bitandukanye birimo gukomeza ubufatanye hagati y'inzego zose, hagamijwe gukumira ibibazo bitaraba no gukemura ibyagaragajwe byugarije umuryango.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko abakiri bato ari bo bakunze kwibasirwa na Virusi itera SIDA.
Yavuze ko mu mibare iheruka mu mwaka wa 2024 igaragaza ko umubare w'abana b'abakobwa ari wo wibasirwa cyane ugereranyije n'abana ba bahungu ahanini bitewe n'umwuga w'uburaya bwiganje mu mujyi wa Kigali.
Yemeje ko kimwe mu bisubizo bihari hari porogaramu zifasha abana b'abakobwa kutandura virusi itera SIDA aho babafasha kubona imiti ibarinda.




