Stade Amahoro yahawe ubushobozi bwo kuzajya yakira ikoranabuhanga mu mikino rya VAR - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Stade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuvugururwa, izaba ibifite ubushobozi bwo kwakira ikoranabuhanga ryifashishwa mu mikino rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze kuri 95%, aho yashyizwe ku rwego mpuzamahanga haba ku kibuga (aho bakinira) n'ahandi hose. Ni muri urwo rwego hanateganyijwe ahazajya hakoresherezwa ikoranabuhanga rya VAR mu busanzwe ryigondera umugabo rigasiba undi.

Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko riza kwemezwa mu 2018 n'ishyirahamwe rishyiraho amategeko agenga umupira w'amaguru ku Isi, IFAB, aho ku ikubitiro ryakoreshejwe mu Gikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya uwo mwaka.



Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-yahawe-ubushobozi-bwo-kuzajya-yakira-ikoranabuhanga-mu-mikino-rya-var/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)