Tour du Rwanda: Umufaransa yegukanye agace ka 5, Umubiligi yambara umwenda w'umuhondo abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha iminota 23 n'amasegonda 31 ku ntera y'ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, buri mukinnyi akina ku giti cye.

Umubiligi William Junior Lecerf yahise yambara umwambaro w'umuhondo.

Aka gace ko gukina basiganwa n'ibihe (Time Trial), abakinnyi bahaguruka bahereye ku wa nyuma ku rutonde rusange. Hagati y'umukinnyi n'undi kugira ngo hahaguruke undi, hacamo intera y'umunota.

Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho wabaye uwa 22 arushijwe na Pierre Latour wa mbere iminota 2 n'amasegonda 30.

Ku rutonde rusange, Umubiligi William Junior Lecerf ni we wahise afata umwambaro w'umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 9 iminota 47 n'amasegonda 39.

Umunyarwanda uza hafi ni Masengesho ku mwanya wa 20 aho arushwa iminota 3 n'amasegonda 13, Mugisha Moise ni uwa 21 ararushwa iminota 3 n'amasegonda 25.

Urutonde rw'agace ka 5
Urutonde rusange
Pierre Latour wegukanye agace k'uyu munsi
William Junior Lecerf ni we ubu ufite umwambaro w'umuhondo



Source : http://isimbi.rw/siporo/Tour-du-Rwanda-Umufaransa-yegukanye-agace-ka-5-Umubiligi-yambara-umwenda-w-umuhondo-abanyarwanda-biranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)