Ikipe ya APR FC itaragera hano mu Rwanda yaciye ibintu nyuma yo kumenya ikipe irimo kwitoza ishaka kuzahana kubera nayo ubugome yayikoreye ikanayitwara ibikombe 2 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC itaragera hano mu Rwanda yaciye ibintu nyuma yo kumenya ikipe irimo kwitoza ishaka kuzahana kubera nayo ubugome yayikoreye ikanayitwara ibikombe 2

Ikipe ya APR FC imaze igihe kigera ku byumweru 2 mu gihugu cya Zanzibar aho yari yaragiye gukinira imikino ya Mapinduzi Cup ikaviramo muri 1/2 ikuwemo na Mulndege FC nubwo ivuga ko yibwe cyane.

Iyi kipe yashatse uko yagaruka hano mu Rwanda mu buryo bwihuse ariko indege ziba ikibazo biza gufatwaho umwanzuro ko izahagera ku munsi wejo ku cyumweru.

Nubwo APR FC itarimo gukina iyi mikino ya Mapinduzi Cup iracyakora imyitozo aho ubuyobozi bwayo buvuga ko bashaka guhana cyane ikipe ya AS Kigali yamaze igihe kitari gito iyitsinda ndetse hamwe inayitwara ibikombe byikurikiranya, harimo icy'Amahoro ndetse na Super Cup 2022.

Ku rundi ruhande AS Kigali nayo imaze iminsi ibonye umuyobozi wayo Shema Fabrice nayo ngo yiteguye neza kuko ikibazo cy'amafaranga bari bafite ngo cyarakemutse bameze neza ahubwo ngo APR FC igomba kuza yikandagira.

Izi kipe zizahura mu gikombe cy'amahoro mu cyumweru gitaha dore ko tombora yabaye izi kipe zisanga zizahurira muri 1/8 kirangiza.

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-itaragera-hano-mu-rwanda-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kumenya-ikipe-irimo-kwitoza-ishaka-kuzahana-kubera-nayo-ubugome-yayikoreye-ikanayitwara-ibikombe-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)